20220831_071418.jpg

Gen Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF muri Centrafrique (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique.

Ingabo yasuye ni iziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA) babonaniye mu kigo cya Gisirikare cya Socatel M’poko ndetse n’izoherejwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati yayo n’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’uru ruzinduko kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter, gusa nticyagira amakuru arambuye kirutangaho.

Gen Vincent Nyakarundi yasuye ziriya ngabo nyuma y’uko ku wa 13 Mutarama uyu mwaka na bwo yari yasuye iziri muri Batayo ya ‘Rwanda 57 Task Force’ ikambitse i Nzilla muri Bangui, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Bukeye bwaho ku wa 14 Mutarama basuye abandi basirikare bari Batayo ya 8 n’iya 9 bakambitse M’poko i Bangui.

Mu butumwa yatanze icyo gihe yasabye aba basirikare gukomera ku ntego, ndetse bagaharanira gusohoza neza inshingano zabo.

U Rwanda rusanzwe ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngabo zidasanzwe zari zifite inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

20220831_071418.jpg

20220831_071413.jpg

20220831_071410.jpg

20220831_071400.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *