Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu 40 batumiwe mu irahira rya William Ruto

Sangiza iyi nkuru

Perezida watowe wa Kenya, Dr William Ruto, yatumiye abakuru b’ibihugu babarirwa muri 40 bo hirya no hino ku Isi mu muhango w’irahira rye.

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri ni bwo Dr Ruto azarahirira kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, mu muhango uzabera kuri Stade yitiriwe Moi i Kasarani.

Azasimbura Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka 10 abereye Visi-Perezida. Aba bombi baheruka kugirana ikiganiro kuri terefoni baganira ku ngingo yo guhererekanya ubutegetsi, aho Kenyatta aheruka gutangaza ko azabushyikiriza Ruto amwenyura n’ubwo agishyigikiye Raila Odinga.

Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko ubutumire ku bashyitsi bazitabira ririya rahira buri gutangwa mu bihugu byatekerejwe na Ababu Namwamba wahoze ari umunyamabanga wa Kenya ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Uyu Ruto ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yari akuriye ibijyanye n’imibanire n’amahanga.

Mu bamaze gutumirwa harimo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo na Perezida Paul Kagame witezweho kwitabira uriya muhango.

Muri 2017 Perezida Paul yari i Nairobi ubwo Dr Ruto na Perezida Uhuru Kenyatta agomba gusimbura ku butegetsi barahiriraga kuyobora Kenya muri manda yabo ya kabiri.

Mu kwezi gushize ubwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangazaga Ruto nka Perezida mushya watorewe kuyobora kiriya gihugu, Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bamugeneye ubutumwa bumushimira.

Yifashishije Twitter yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 Kanama 2022, ndashimira kandi Nyakubahwa Dr William Samoei Ruto, Perezida watowe.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruha agaciro inyungu ziri mu mubano mwiza n’ubutwererane na Kenya.

Umuyobozi mukuru w’ishyaka UDA (United Democratic Alliance) rya Ruto, Johnson Muthama, yatangaje ko batumiye abakuru b’ibihugu bose bamugeneye [Ruto] ubutumwa bumushimira.

Usibye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda na bagenzi ba EAC batumiwe muri uriya muhango, abandi bakuru b’ibihugu batumiwe harimo uwa Ethiopia, Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo na Misiri.

The Nation ivuga kandi ko hatumiwe abakuru b’ibihugu bya Qatar ndetse n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Afurika yunze ubumwe, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buhinde ndetse n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *