Umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yateguje uwo ari we wese uzarwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye ko azahura n’umujinya w’Imana.
Ndabirabe yabivugiye mu iteraniro yitabiriye mu rusengero rwa Eglise de Rocher du Burundi kuri uyu wa 11 Nzeri 2022.
Yafashe ijambo, asobanura gahunda Perezida Ndayishimiye afite ku butegetsi bwe zirimo: kurwanya ubukene, guharanira ubumwe bw’Abarundi, ubutabera n’amahoro arambye.
Ndabirabe kandi yabwiye abitabiriye iri teraniro ko icyerekezo cya Perezida Ndayishimiye uzwi ku izina rya General Neva kiri mu biganza by’Imana. Ati: “Umuntu uzakirwanya azahura n’umujinya w’Imana.”
Iri teraniro ryarimo abandi nka Rev. Past. Denise Bucumi, umugore wa Pierre Nkurunziza wayoboye iki gihugu.




