Koperative yitwa Abadatatirana ba Rusenge yo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, imaze imyaka hafi 3 (kuva 2020) yishyuza ingurane y’imitungo yabo igizwe n’ibyuzi n’amafi byangijwe n’isuri ivanze n’igitaka byavaga mu muhanda Huye-Kibeho ubwo wubakwaga na Sosiyete y’Abashinwa Sino Hydro kuva muri 2020. Agaciro k’ibyangiritse kangana na 19,815,000 Frw.
Nk’uko Nzabonimpa Vianney, Perezida wa Koperative, abivuga, Sino Hydro ubwo yatangiraga kubaka umuhanda Huye-Kibeho mu mwaka w’2020, yayoboreye amazi n’igitaka mu byuzi bya Koperative yabo, birasibama, amafi arapfa andi atwarwa n’isuri. Kuva ubwo basiragira mu buyobozi basaba ingurane nta gisubizo barabona na n’ubu.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nzeli 2022, ari kumwe n’abayobozi b’uturere ndetse n’ab’ibigo bya leta bikorera mu ntara, ikibazo cy’iyi koperative cyagarutsweho.
Meya wa Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko ikibazo akizi kandi ko yagikurikiranye, yongeraho ko sosiyete y’Abashinwa yanze kwishyura ngo kubera ko ibyangijwe bitari mu mbago z’ibyo igomba kwishyura. Ariko ngo akarere kandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kugira ngo bumvikane n’Abashinwa, bishyure abaturage.

Meya Murwanashyaka yagize ati “Ikibazo cy’iyo koperative turakizi. Ibyuzi byabo byarangiritse koko ariko muri Contrat Sino Hydro yagiranye na Leta hari intambwe zagenwe uvuye ku muhanda itagomba kurenza yishyura. Ni yo mpamvu banze kwishyura.” Yasobanuye ko bandikiye RTDA ku wa 16 Kanana 2022 ariko nta gisubizo barabona.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’amakoperative ku rwego rw’intara (RCA), Ntaganda Abdul, we yavuze ko icyo kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana kugira ngo bakomeze bubake iyi koperative.
Kuri telefone igendanwa, BWIZA yagerageje kuvugana n’umuyobozi mukuru wungirije wa RTDA, Emile Baganizi, kuko umukuru ngo ari mu butumwa bw’akazi, ntibyakunda koko atitabaga telefone. N’ubutumwa bugufi ntiyabusubije.
Koperative Abadatatirana ba Rusenge igizwe n’abantu 15: abagore 9 n’abagabo 6. Yari ifite ibyuzi 8 ariko ubu isigaranye 4 nabyo bifite amazi make cyane kuko umuyoboro uyajyana mu byuzi wasibamye. Nzabonimpa avuga ko barobaga amafi kabiri mu mwaka, bagurisha buri munyamuryango akabona 160,000 Frw.





