Gutabariza Elizabeth II: Perezida Macron yanze kugenda mu modoka itwaye abandi baperezida

Sangiza iyi nkuru

Perezida Emmanuel Macron yanze kugenda mu modoka rusange yateganyijwe ngo itware abakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II kuri uyu wa 19 Nzeri 2022.

The Times yatangaje ko “Macron yanze kugenda muri bisi ariko hataramenyekana uko ababishinzwe babigenje.”

Hari amafoto yagaragaye abaperezida barimo William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu wa Tanzania n’abandi bari muri bisi berekeza Buckingham Palace guherekeza Umwamikazi Elizabeth II.

Hagati aho ariko Joe Biden wa Amerika we yemerewe kugenda na Limousine ye.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II wanitabiriwe n’Umwami w’abami w’u Buyapani, Naruhito n’umugore we Masako, Igikomangoma Albert II cya Monaco n’umugore we Charlene, Umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, Umwami Philippe w’u Bubiligi, Umwami Harald V wa Norvège n’abandi.

U?yu muhango urabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2000.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gutabariza Elizabeth II: Perezida Macron yanze kugenda mu modoka itwaye abandi baperezida
    Rugirabakomeze amutirindire gusa. Naho kumushyura muri Twegeeane ni agasuxuguro peee. Ko nra perezida wumuzungu mbonamo?

  2. Gutabariza Elizabeth II: Perezida Macron yanze kugenda mu modoka itwaye abandi baperezida
    Rugirabakomeze amutirindire gusa. Naho kumushyura muri Twegeeane ni agasuxuguro peee. Ko nra perezida wumuzungu mbonamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *