Umuhanzikazi Mbabazi Nshuti ari mu bitaro nyuma yo gufatwa n’indwara y’amayobera, yahereye ku mbavu. Uyu mukobwa uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Uganda, yakoresheje imbuga nkoranyambaga avuga ko ” Nkeneye amasengesho yanyu. Munsengere ntabwo meze neza.” Amafoto yashyize kuri konti ya Facebook, agaragara aryamye kwa muganga ndetse yanahawe imiti mu buryo bw’ibizwi nka Serumu.

Umuhanzikazi Mbabazi Nshuti arembeye mu bitaro/FACEBOOK Mbabazi S Nshuti


