Amabanga cyangwa se ibintu bisa nk’ibitangaza kunzu izwikw’izina rya Cocody, Cocody n’inzu ikoreramo umukuru w’igihugu cya Cote D’ivoire. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, ngo iyi nzu yakorewemo bwa mbere n’umukuru w’igihugu wa mbere FĂ©lix Houphouà «t Boigny, nyuma gato yuko iki gihugu kibonye ubwigenge.
FĂ©lix Houphouà «t Boigny wari inshuti magara akanagira amabanga menshi yarafitanye n’abayobozi b’i Paris mu bufaransa ariko cyane cyane Jacques Foccart wari ushinzwe politiki ya Afurika, yifuje ko iyi nzu y’umukuru w’igihugu yahuzwa n’inzu y’ambasade y’Ubufaransa iri muri metero 100 uvuye ku nzu ya Cocody”Inzu y’umukuru w’igihugu”, nkuko bikomeza bitangazwa n’iki kinyamakuru.

Kuva mu mwaka wa 1962 i Cocody hahise hubakwa ubwihisho buri munzu hasi maze babuhuza n’umwobo muremure ufite umurambararo wa metero 100 ugera kuri ambasade y’Ubufaransa muri Cote D’ivoire.
Igikuta gihuza ibipangu byombi kuruhande rw’ambasade y’Ubufaransa, niho hari ubwinjiriro mugihe waba uturutse kuri Ambasade ushatse gukoresha iyo nzira yo mukuzimu, ugomba kumanuka za esikariye ukinjira ahantu hameze nko mubuvumo, naho kuva Cocody unyuze iyo nzira umanuka werekeza mu bwihisho ukabona gufata iyo nzira werekeza kuri ambasade y’abafaransa unyuze mu kuzimu, wajya kuhagera ukazamuka za esikariye ukagera kuri cya gikuta gihuriweho n’ibipangu byombi.
Kuva mu mwaka wa 1960 kugeza 1993 ubwo Felix Houphouà «t Boigny yitabaga Imana, aho hantu habaga harinzwe bikomeye n’ingabo z’Abafaransa ari nazo zarebaga ko ntacyangiritse ngo bagisane. Hari amakuru yemeza ko i Bayonne mu burengerazuba bw’amajyepfo y’Ubufaransa, hari harubatswe inzu imeze neza nk’iya perezidanse y’i Cocody, kugirango abasirikare bo muri regiment ya mbere y’abaparachitiste b’abamarine (RPIMa)bimenyereze uko barwanira i Cocody igihe cyose byaba bibaye ngombwa.
Icyari kigendewe ni ukuburizamo ikintu cyose cyashoboraga guhungabanya ubutegetsi bwa Houphouà «t, wafatwaga nk’inshuti magara y’Ubufaransa mugihe isi yari mu ntambara y’ubutita, Abafaransa batinyaga ko hagira ikindi gihugu k’igihangange cyashaka kubabuza inyungu mu gace bise « prĂ© carrĂ© », karimo ibihugu bwahoze bukoroniza.Gusa uyu mu Perezida yarinze yipfira aha hantu hadakoreshwejwe kuko yatabarutse azize urw’ikirago mu mwaka wa 1993 ayoboye imyaka 33.
Nyuma yo kw’itaba Imana Perezida Houphouà «t Boigny yasimbuwe na Henri Konan BĂ©diĂ© wasabye ko ubwo iyo nzira yo mukuzimu ifungwa kandi birakorwa. Ngo nyuma yaba yaricujije kuko byaje kumugora guhunga ubwo General Robert Guéà ¯ yamuhirikaga kubutegetsi amukoreye coup d’etat mu mwaka wa 1999.

Tariki 11 mata mu mwaka 2011 ubwo Laurent Gbagbo yakurwaga kubutegetsi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo ze n’abamurwanyaga, bamwe mu bayoboke be bemeza ko iyi nzira yo mukuzimu yakoreshejwe n’abasirikare b’abafaransa bamaze kuyifungura bakoresheje ibisasu mu gihe byari byagoranye kuvana ingabo za perezida mu bwihisho i Cocody, maze Gbagbo akisanga ingabo zamugezeho atazi aho zivuye.
Aya makuru avugwa n’uruhande rw’abashyigikiye Gbagbo ntabwo yari yemezwa n’abadafite aho babogamiye, gusa Guverinoma y’Ubufaransa yayahakanye yivuye inyuma ivuga ko ari ibinyoma.
Mu gihe cyose iyi nzira yo mukuzimu ihuza Cocody n’ambasade y’Ubufaransa muri Cote D’ivoire itarasenywa burundu ntizabura kureka gukurura urwicyekwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Leki@bwiza.com


