Urukiko rukuru rwagize abere abanyamakuru batatu b’umuyoboro wa YouTube witwa Iwacu TV, rutegeka ko bafungurwa muri gereza bari bamazemo imyaka ine.
Aba banyamakuru: Nshimiyimana Jean Baptiste, Mutuyimana Jean Damascène na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Kwakira 2018 bakekwaho ibyaha bitatu birimo guteza imvururu muri rubanda bifitanye isano n’amakuru batangarizaga kuri uyu muyoboro.
Aba banyamakuru bavugwagaho gukora inkuru zica igikuba barabihakanye, bavuga ko ibyo bakoraga byari mu nshingano zabo nk’abanyamakuru, kandi ko imitwe y’inkuru bakoraga bari bagamije kureshya abareba (viewers).
Mu nkuru zavuzweho cyane mu rukiko harimo iyateguzaga ko agace ka Nyabimata gakora kuri Pariki ya Nyungwe mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu gashobora gufatwa n’inyeshyamba. Ni mu gihe umutwe wa FLN wari ukomeje kuhagaba ibitero.
Ifoto yakuruye impaka hagati y’ubushinjacyaha n’aba banyamakuru mu gihe cy’urubanza ni iyo bakoze igaragaramo Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Kayumba Nyamwasa uyobora ihuriro ry’amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda rya RNC.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 15 Nyakanga 2022, ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya aba banyamakuru ibyaha bwabashinjaga, hanyuma bukabakatira igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 5.



