Cristiano Ronaldo yifuzaga gutera ikirenge mu cya Thierry Henry

Sangiza iyi nkuru

Rio Ferdinand wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Manchester United, avuga ko ubwo Cristiano yageraga muri iyi kipe, kenshi yakundaga kwibaza kuri Thierry Henry.
Ronaldo yinjiye muri Man Utd afite imyaka 18 mu mwaka wa 2003, iki gihe Henry yari umwami mu ikipe ya Arsenal, yarabicaga bigacika ndetse amakipe yo mu Bwongereza yarayahagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rio Ferdinand aganira na BT Sport, yemeje ko munsi n’umwe uyu musore atabazaga kuri Thierry bigaragara ko yifuza kuba yakinana nawe, ati: “Ndibuka Cristiano Ronaldo aza mu cyumba twambariragamo abaza kuri Thierry henry “.
RON
Ronaldo ntabwo yigeze agira amahirwe yo gukinana na Thierry mu ikipe imwe, kuko yavuye muri Man Utd yerekeza muri Real Madrid, undi nawe yerekeza muri FC Barcelona, ubu inzozi yari afite zo gutera ikirenge mu cya Thierry akaba yarazigezeho.
Thierry Henry ni umufaransa w’imyaka 39, yakiniye Arsenal kuva mu 1999 ayivamo mu mwaka wa 2007, yatsinzeMO ibitego 228.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *