Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze amezi atandatu abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano bazaba bahawe amasambu yo guhingamo ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho yabo zizaba zararangiye kubageraho.
Ni nyuma y’uko ubwo Perezida Kagame yasuraga uruganda rw’icyayi rwa Rugabano muri Kanama 2022 yavuze ko imibereho y’abatujwe muri uyu mudugudu atifuza ko hari Umunyarwanda wabaho gutyo, asaba ko ibibazo abo baturage bafite bibangamiye imibereho n’iterambere ryabo bikemurwa. Imidugudu y’icyitegererezo yubatswe hirya no hino ituzwamo abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, irimo ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho y’abaturage ku buryo bikeneye ingufu kugira ngo bikemurwe. Ibyo bibazo birimo inzara kuko bamwe nta masambu yo guhinga bagira cyangwa ikindi kibatunga; umwanda uturuka ku miyoboro yo mu bwiherero yakozwe nabi; kutagira ibicanwa; imiyoboro yo mu gikoni yakozwe nabi igatuma imyotsi iguma mu nzu; kutagira amazi mu mudugudu; inzu zidafatwa neza n’ibindi. Iki kibazo mu mboni za Perezida Kagame Perezida Kagame yanyuze ku Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi ubwo yari agiye gusura Uruganda rw’Icyayi Rugabano ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022. Mu ijambo rye yavuze ko yabonye ibibazo bitandukanye birimo ubukene n’imibereho mibi y’abatuye muri uwo mudugudu wubatswe mu 2017 utuzwamo imiryango 364. Yagize ati “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza, harimo abantu. Ibi bikorwa, ari ibihera kuri iki cyayi cya Rugabano, ari uburyo bwakoreshejwe mu kubaka uriya mudugudu, byose bikorerwa abantu, bikorerwa Abanyarwanda batuye iki gihugu.” Mpanyuze, nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Abantu bari muri uriya mudugudu, ukuntu nabonye bameze ntabwo ariko bakwiriye kuba bameze. Haragaragaramo ubukene, nabonye hatari isuku.” Yasabye abayobozi mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’izindi nzego gufatanya bagakemura ibyo bibazo. Ati “Ntabwo nifuza kubona Abanyarwanda bameze kuriya, abayobozi bo muri aka karere, muri iyi ntara n’abandi b’izindi nzego, ntabwo nshaka kubibona. Ndashaka kubona Abanyarwanda bafashwa, bagatera imbere, bakwiriye kuba bakeye, bafite isuku, bafite ibibatunga, bitunga umubiri wabo. Ibi byose ni cyo tubikorera kugira ngo umunyarwanda amererwe neza, agire ikimutunga, atera imbere ukabona aho avuye n’aho ageze.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko azasubira kureba niba imibereho y’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugabano yarahindutse, asaba abayobozi kubyitaho. Ati “Kuva aha, aba bayobozi babishinzwe, muhere ko mubikurikirana vuba na bwangu.”



2 Responses
Akarere ka Karongi katangaje icyo kagiye gukora nyuma yo gukeburwa na Perezida Kagame ku batuye Mudugudu wa Rugabano
Nibyiza ko pezida wacu arebana ubushishyozi akareba ibitajyendaneza akabwira ababishijwebakabicyemura ndamushimira kukwitakubanyarwanda abereye byose kuribose tumurinyuma nakomereze aho ntatwe nubwo naho duhinga najyirinka nantudehe nanikokop natwe bihera abagaragara twetukaburiramo ngonukonahodutuyep turabicyeneye nyangtr murkm nykgrm mumu dugudwi mwsngn
Akarere ka Karongi katangaje icyo kagiye gukora nyuma yo gukeburwa na Perezida Kagame ku batuye Mudugudu wa Rugabano
Nibyiza ko pezida wacu arebana ubushishyozi akareba ibitajyendaneza akabwira ababishijwebakabicyemura ndamushimira kukwitakubanyarwanda abereye byose kuribose tumurinyuma nakomereze aho ntatwe nubwo naho duhinga najyirinka nantudehe nanikokop natwe bihera abagaragara twetukaburiramo ngonukonahodutuyep turabicyeneye nyangtr murkm nykgrm mumu dugudwi mwsngn