Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwaga Ciza yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, yishwe n’abantu bataramenyekana mu kabari yakoragamo.
SOS Burundi itangaza ko uyu mwana w’umuhungu yasanzwe mu bwiherero (toillettes) y’akabari yakoragamo gaherereye ku musozi wa Rusiga muri Rugombo, Intara ya Cibitoke.
Polisi mu gihugu cy’u Burundi itangaza ko uwo mwana yanizwe anaterwa icyuma mu gatuza, ubu ikaba ikirimo gukora iperereza, umukoresha we akaba yafashwe mu gihe rigikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bwicanyi bukomeje kugaragara mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igasaba Leta y’u Burundi gushaka umuti wabwo, isabwa guhagarika bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rw’ Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD zitungwa agatoki kuba inyuma ya bimwe mu bikorwa nk’ibi byo guhutaza uburenganzira bwa muntu.
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


