Umuvugizi w’Ishami rya gisirikare rya M23, Maj. Willy Ngoma yagaragaye aragiye inka mu gace bambuye ingabo za DR Congo, FARDC, atatangaje, avuga ko aho baherereye ari amahoro masa.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto, Maj Ngoma yashyize hanze kuri Twitter mu ijoro ryo kuwa 9 Ukwakira 2022, yavuze ko bo nta kibazo bafite. Mu myenda atamenyereweho n’inkweto za gisirikare, Maj Ngoma wari uragiye Inka zigera mu 10 ati ” Iwacu byose bimeze neza.” M23 imaze amezi asaga ane yirukanye FARDC mu Mujyi wa Bunagana ndetse ifata n’uduce twinshi twa Rutshuru. Uyu mutwe uvugwaho kuba ukora ibikorwa bisanzwe aho wigaruriye birimo: gushyiraho ubuyobozi, gucunga umutekano, gusoresha n’ibindi , ubu bigaragara ko uri kuryoherwa n’amata.
Maj. Willy Ngoma aragiye/Twitter Willy Ngoma


