Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yakiriye Depite Agnes Mulder na Senateri Joob Atsma bagize Inteko ishinga amategeko y’u Buholandi.
Mulder na Atsma baje mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga ihuza abahagarariye Inteko z’ibihugu bitandukanye ku Isi, IPU (Inter-Parliamentary Union) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
Ingabire yatangaje ko yakiriye aba bashingamategeko mu gitondo cy’uyu munsi kandi ko yishimiye guhura na bo. Ati: “Byari ibyishimo guhera muri iki gitondo n’itsinda ry’u Budage ryitabiriye #IPU145 mu Rwanda.”
Yakomeje asobanura ko yaganiriye n’aba bashingamategeko ku bijyanye n’ubuzima bw’abaturage ubukungu ndetse na politiki. Ati: “Agnes Mulder na Atsma Joop twaganiriye ku mibereho, ubukungu na politiki yo mu Rwanda.”
Iyi nama iri kuba ku nshuro y’145. Irabera i Kigali kugeza tariki ya 15 Ukwakira 2022.




2 Responses
Ingabire Victoire yakiriye abo mu Nteko y’u Buholandi bari mu Rwanda
Ngo baganiriye ubuzima bw’abaturage, uhagarariye c ahe?
Ingabire Victoire yakiriye abo mu Nteko y’u Buholandi bari mu Rwanda
Ngo baganiriye ubuzima bw’abaturage, uhagarariye c ahe?