Umwongerezakazi arigamba gufungisha konte za Twitter z’Abanyarwanda ‘bamwibasira’

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’Umwongerezakazi uzwiho kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda, Michela Wrong, arigamba gufungisha konte za Twitter z’Abanyarwanda babiri avuga ko bamwibasira.

Wrong wakoreye ibinyamakuru birimo BBC na The Financial Times ku mugabane wa Afurika yatangaje aya makuru kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, agira ati: “Konte ebyiri nareze z’Abanyarwanda banyibasira zarahagaritswe mu minsi mike ishize.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe ubutasi bw’u Rwanda bukomeza guhohotera abantu nkanjye kuri Twitter bubinyujije muri konti mpimbano, nzakomeza kubarega kandi ubu n’ubutaha, Twitter izagira icyo ikora. Nimukore mu bundi buryo.”

Uyu munyamakuru ntabwo yavuze konte yahagarikishije, gusa yatangaje ko yagerageje kenshi guhagarikisha n’iy’umushakashatsi kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tom Ndahiro, gusa ngo ntabwo Twitter irasubiza icyifuzo cye.

Yagize ati: “Nareze Tom Ndahiro inshuro nyinshi kuko mu by’ukuri ni umucengezamatwara cyangwa akwiza urwango, kandi aribasira, gusa ntabwo birakunda. Mporana icyizere.”

Michel Wrong akunze gukora inkuru zishinja ubutegetsi bw’u Rwanda ibyaha n’amakosa, by’umwihariko kuniga ubwisanzure bwo kuvuga n’ubw’itangazamakuru. Yifashishwa muri raporo zitandukanye zibunenga.

Abarimo Tom Ndahiro bamwita umucengezamatwara w’umunyabinyoma, uhakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’igikoresho cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *