Perezida w’ u Rwanda, Kagame Paul kuwa 18 Ukwakira yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA), Wamkele Mene.
Perezidansi ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ” Wamkele Mene yari aje kugeza kuri Perezida Kagame uko ishyirwa mu bukorwa ry’ayo masezerano riri kugenda.” Isoko rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, ubwo perezida Kagame yari ayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange muri Afurika, yasuye ibice bitandukanye birimo icyambu cyo ku butaka giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali n’uruganda rwa Volks Wagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ruherereyemu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali. Uyu muyobozi yatangaje ko u Rwanda rwiteguye neza kwinjira muri iri soko. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, ubwo perezida Kagame yari ayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


