Nyuma y’urupfu rwa Bikomagu rwo kuri uyu wa 15 Kanama 2015, abantu benshi bahise bibuka urupfu rwa Perezida Ndadaye wishwe urw’agashinyaguro nyuma biza gushinjwa uyu Col Bikomagu ariko ubutabera buterera iyo.
Ijambo ryakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rwa Rukomagu, abarundi bahise bibuka ijambo Perezida Melchior Ndadaye ngo yavuze kenshi mu gihe yiyamamazaga mu 1993.
Abanyamakuru ngo baramubazaga bati Ndadaye nta bwoba ufite ko ingabo za Bikomagu zizakwica? Nawe ngo akabasubiza ati:’’nibaramuka bishe Ndadaye hazavuka ba Ndadaye benshi’’.

Umunyamakuru wa BBC wari uri i Bujumbura yatangaj ko Col Jean Bikomagu yishwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama, arashwe n’abantu bamutegeye imbere y’urugo rwe, mu gace kitwa Kabondo, mu murwa Mukuru wa Bujumbura.
Bikaba bitangazwa ko bidasobanutse neza uwahitanye Col Bikomagu, wari uyoboye ingabo igihe imyivumbagatanyo y’amoko yatangiraga mu Burundi mu mwaka wa 1993.
Ariko abatangabuhamya babwiye BBC ko Bikomagu yarashwe n’umuntu wari kuri moto, igihe yavaga mu misa mu ma saa 12:30 ku isaha yo mu Burundi.
Igihe yageraga ku marembo y’urugo rwe, umurashi yarekuye amasasu, yahise amwica andi akomeretsa umwana we w’umukobwa ku maguru, wahise ajyanwa kwa muganga.
Col Jean Bikomagu wari mu za bukuru yabaye umugaba w’ingabo z’u Burundi ku butegetsi bwa Perezida Melchior Ndadage, akomeza no kwa Sylvestre Ntibantunganya ndetse no ku bwa Pierre Buyoya.

Amaze kuva mu gisirikare Bikomagu yahawe akazi muri sosiyete ya Leta y’ubwishingizi “SOCABU”. Bwana Bikomagu ntiyari akigaragara mu bikorwa bya politike muri iki gihe.
Icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye cyagaragaje ko Col Bikomagu yari inyuma y’iyicwa ry’uwahoze ari Perezida w’u Burundi Melchior Ndadaye wishwe mu mwaka w’1993.
Melchior Ndadaye yatorewe kuba Perezida w’u Burundi ku wa 17 Nyakanga 1993 yicwa ku wa 21 Ukwakira 1993, Ndadaye yayoboye amezi 3 gusa, yababaje imbaga nyamwinshi ndetse nyuma y’urupfu rwe u Burundi bwacuze imiborogo kugeza magingo aya abantu bicwa bunyamaswa.
Imyaka 22 imaze kwihirika Ndadaye yishwe, inkiko z’i Burundi ntizirakurikirana ababa baragize uruhare mu iyicwa rye, by’umwihariko uyu Col Jean Bikomagu akaba ari we wazaga cyane mu majwi none nawe yishwe urwa Ndadaye.
Ikinyamakuru Burundi Agnews, kigaragaza urutonde rwagaragajwe na avoka w’umuryango wa Ndadaye ndetse ko yarushyikirije urukiko i Burundi, rukaba rukubiyemo abasirikare bashinjwa gucura umugambi yo guhitana Ndadaye.
Ku isonga uza kuri urwo rutonde ni Colonel Jean Bikomagu, Majr Pierre Buyoya, Lt Colonel Pascal Simbanduku, Lieutenant colonel Nengeri, Lieutenant-colonel Pancrace Girukwigomba, Major Gervais Nimubona, Major Bukasa, Major Haziyo, Lieutenant Ntarataza, Lieutenant Ngomirakiza, Lieutenant — Colonel Epitace Bayaganakandi,…
Therese Bandushubwenge umukecuru ugeze mu zabukuru akaba na nyina wa Ndadaye, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 Ndadaye, uyu mukecuru yatangaje ko yakagombye kubabarira abishe umuhungu we ariko ikibazo agira n’uko ataramenya ukuri kose kw’abamwishe ngo inkovu imuri ku mutima ikire azatabaruke amaze kumenya abamukoze mu nda byibura ngo bamusabe imbabazi azibahe yigendere neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


