Abantu barenga 150 bizihirizaga umunsi mukuru mpuzamahanga wa Halloween mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, baraye bapfuye biturutse ku mubyigano.
Ikinyamakuru CNN gisobanura ko abapfuye biganjemo abagore n’abakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, abakomeretse bo bakaba ari 82 barimo 19 bakomeretse bikabije.
Cyatangaje ko ibi birori byitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi, ikaba ari inshuro ya mbere bari bemerewe guhurira mu ruhame bigeze kuri uru rwego nyuma yo gukuraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ngo bitabiriye ku bwinshi, birenze ubushobozi bw’inzego z’umutekano zagombaga kubagenzura, haba umubyigano ukomeye ku buryo bamwe muri bo babuze uko basohokamo mu gihe kigera ku isaha; bibaviramo gupfa no gukomereka.
Mu gihe hari gukorwa iperereza kuri izi mfu no gukomereka kw’abitabiriye ibi birori, Leta yashyizeho icyunamo ku rwego rw’igihugu.


