Nyaruguru: Appel à la poursuite des travaux champêtres malgré le déficit de pluie

MalgrĂ© la pluie qui se fait de plus en plus rare dans la rĂ©gion, le maire du district de Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, a, tout de mĂŞme, appelĂ© les agriculteurs de son district Ă ne pas lâcher prise et Ă continuer Ă vaquer Ă leurs occupations quotidiennes de travaux des champs. Le retour de la pluie […]
Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bo mu bigo bya Leta bavuga ko umushahara bahabwa ukiri hasi
Bamwe mu babaruramari b’umwuga bakorera Leta, bavuga ko impamvu usanga bimwe mu bigo byayo bikunze kwitaba PAC bishinjwa imicungire mibi y’umutungo ari uko ababaruramari babizobereyemo bahora bayicika bigira aho bavuga ko bahembwa neza hagasigara ababa bameze nk’abiga bikabangamira imikorere inoze, bagasaba MINICOFIN gukora ubuvugizi ku nzego zishinzwe gushyiraho amategeko, igashyiraho itegeko ryihariye rigena imishahara yabo. […]
Libani: Umugabo yapfiriye kuri televiziyo imbonankubone ubwo yari guhatwa ibibazo
Umugabo wo muri Libani uregwa gucuruza ibicuruzwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashwe n’umutima ubwo yari ari guhatwa ibibazo apfira kuri televiziyo imbonankubone mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize. Shukrallah Maalouf, umucuruzi mu bijyanye n’ibiryo by’amatungo yari umushyitsi mu kiganiro, kuri Televiziyo ya Al Jadeed yo muri Libani, kigaragaza imanza za ruswa kitwa […]
Kinshasa: Abantu 11 barimo abapolisi 2 ni bo bapfiriye mu gitaramo cya Fally Ipupa
Kuri uyu wa Gatandatu, abakunzi ba muzika icyenda n’abapolisi babiri ni bo bapfiriye mu gitaramo cy’umuririmbyi w’icyamamare, Fally Ipupa, cyabereye kuri stade nini y’i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yari yakubise yuzuye no hejuru, nk’uko Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’umutekano, Daniel Aselo, yabitangaje . Amakuru y’ibanze yari yashyizwe ahagaragara […]
U Rwanda rwamenyesheje RDC ko ruri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’abasirikare bayo ku mbibi
Leta y’u Rwanda yamenyesheje iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko iri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’ingabo z’iki gihugu cy’abaturanyi ziri kurwanira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’imbibi zibitandukanya. Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rishingira ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC cyo kwirukana Ambasade […]
Goma: Abari mu myigaragambyo batwikiye ibendera ry’u Rwanda ku mupaka

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Ukwakira, mu Mujyi wa Goma hadutse imyigarambyo itunguranye yo kwamagana ifatwa rya Rutshuru na Kiwanja, aho Abanyekongo bagaragaye batwika ibendera ry’u Rwanda ku mupaka . Ni imyigaragambyo yadutse nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu, umutwe wa M23, abayobozi ba Congo bavuga ko ufashwa n’u Rwanda, wigaruriye imijyi ya Rutshuru na […]
Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zakoranye umuganda n’abaturage zinabavurira ubuntu

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu , ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zakoranye umuganda n’abaturage kandi zivura abaturage 110 bo muri Bossembele mu Mudugudu wa Yalomoni, mu burengerazuba bw’igihugu, mu bilometero 150 uvuye i Bangui . Uyu muganda rusange wari ugizwe no gukuraho ibihuru no kubaka ahacururizwa amatungo […]
U Burusiya bwemeje ko mu ntangiriro za 2021 bwahaye RDC toni 160 z’imbunda n’amasasu
Mu kunyomoza ibiherutse gutangazwa, kuri uyu wa Gatandatu, bubinyujije kuri Ambasaderi wabwo i Kinshasa, u Burusiya bwemeje ko bwahaye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntangiriro za 2021, toni zirenga 160 z’intwaro n’amasasu . Ibi bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri DRC bije bisubiza inyandiko y’ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse kwemeza ko DRC n’u Burusiya […]
Niyo Bosco abona ageze ku rwego rwo kunganira Murindahabi

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire yamurebereraga inyungu mu muziki, abona ageze ku rwego rwo kunganira umunyamakuru Murindahabi IrenĂ© kuko ngo akazi kamaze kumubana kenshi. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’uyu munyamakuru wamuhaga ubujyanama, yasobanuye ko bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga, batigeze bashwana. Niyo Bosco yabwiye Murindahabi ati: “Nakabaye ndi umwe mu […]
France: Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Umunyarwanda ushinjwa kwica umupadiri

Nyuma y’umwaka urenga atawe muri yombi ashinjwa kwica umupadiri w’Umufaransa, umwimukira w’Umunyarwanda, Emmanuel Abayisenga, yashinjwe ku mugaragaro n’umushinjacyaha w’u Bufaransa . Kuri uyu wa Gatanu ushize, nibwo umushinjacyaha wa leta muri La Roche sur Yon yatangaje ikirego kirega Emmanuel Abayisenga icyaha cyo kwica umupadiri w’Umufaransa, Olivier Maire, wakubiswe kugeza apfuye muri Kanama umwaka ushize. Ikinyamakuru […]
Musanze: Umugabo w’imyaka 32 yishimira kwigana n’umwana we mu mashuri abanza

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa Mwangaguhunga Aimable, utuye mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, avuga ko kwigana n’umwana we mu mashuri abanza nta pfunwe bimuteye ahubwo ko ari yo mahitamo ye yo kwitegurira ejo heza he hazaza. Kumva cyangwa kubona ibintu nk’ibi ntibimenyerewe, aho ugera mu mashuri abanza ugasanga umubyeyi […]
La R D Congo expulse l’ambassadeur du Rwanda
La RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC) a expulsĂ© l’ambassadeur rwandais Vincent Karenga, en reprĂ©sailles au soutien prĂ©sumĂ© de Kigali Ă un groupe rebelle actif dans l’est du pays, a dĂ©clarĂ© samedi le porte-parole du gouvernement Patrick Muyaya . L’ambassadeur dispose de 48 heures pour quitter le pays. La dĂ©cision du Haut Conseil de la dĂ©fense […]
M23 irashinja MONUSCO kuyobya uburari
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka MONUSCO, kurangwa n’uburyarya. Mu itangazo risubiza irya MONUSCO risaba M23 guhagarika imirwano, Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi misiyo iri kuyobya uburari. MONUSCO kuri uyu wa 29 Ukwakira yatangaje ko igisasu […]
U Burusiya bwavuye mu masezerano yemereraga Ukraine kohereza ibinyampeke mu mahanga
U Burusiya bwahagaritse uruhare rwarwo mu masezerano y’ingenzi yatumye ibinyampeke bibasha kuva muri Ukraine byoherezwa hirya no hino aho byari bikenewe nyum y’uko byari byaraheze ku byambu byo muri Ukraine, nyuma y’ibyo u Burusiya bwavuze ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote ku mato y’u Burusiya mu ntara ya CrimĂ©e bwigaruriye. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze […]
M23 yahakanye ko yahyizeho Umuyobozi mushya wa Rutshuru
Munyarugerero Canisius, Umuvugizi wa politiki wungirije w’umutwe wa M23, yatangaje ko ari ikinyoma, amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko abarwanyi ba M23 bamaze gushyiraho umuntu uyobora agace ka Rutshuru witwa Wilson Ngarambe. Col Luc Albert Nyengele ni we wari warashyizweho na Perezida Tshisekedi ubwo Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri […]
Koreya y’Epfo: Abarenga 150 bapfiriye mu birori bya Halloween
Abantu barenga 150 bizihirizaga umunsi mukuru mpuzamahanga wa Halloween mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, baraye bapfuye biturutse ku mubyigano. Ikinyamakuru CNN gisobanura ko abapfuye biganjemo abagore n’abakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, abakomeretse bo bakaba ari 82 barimo 19 bakomeretse bikabije. Cyatangaje ko ibi birori byitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi, ikaba ari […]
Somalia: Igitero cy’iterabwoba cyahitanye byibuze abantu 100 abandi 300 barakomereka
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yatangaje ko byibuze abantu 100 bishwe abandi 300 bagakomereka nyum y’iturika ry’ibisasu byari biteze mu modoka ebyiri mu murwa mukuru w’iki gihugu, Mogadishu . Kuri iki Cyumweru, Mohamud yashinje umutwe witwaje intwaro wa al-Shabab ibyo bitero maze atangariza abanyamakuru ko yiteze ko umubare w’abahitanwe n’iturika ry’ibyo bisasu kurushaho kwiyongera. […]
RDC yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, mu gihe umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu ukomeje kuzamuka. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yihutirwaga yayobowe na Perezida wa RDC akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano, FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022. Iyi nama yabaye mu gihe abarwanyi […]