Umufana w’ikipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa ya Paris Saint Germain aherutse kwivugana mugenzi we bahuriye ku mwuga wo gufana iyi kipe, mu mukino wari wahuje iyi kipe n’iya Fc Barcelona.
Aba basore 2 bo mu gihugu cya Gabon, ngo bari mu kabari bari gukurikirana uyu mukino kuri Televiziyo , mu mukino wabaye ku itariki ya 8 Werurwe 2017, aho iyi kipe ya Paris St Germain yatsinzwe na Barcelona ibitego 6 kuri kimwe mu irushanwa rya Shampions league.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zivuga ko uyu musore ucumbikiwe na Polisi utatangajwe amazina afite imyaka 18 y’amavuko gusa akaba yarafashe mugenzi we mu ijosi akamuniga amuziza ko ari kogeza cyane akamusakuriza imirwano igatangira ubwo.
Ikinyamakuru the independent kivuga ko uyu musore ngo yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge dore ko n’abandi bafana benshi ngo bafanaga mu buryo budasanzwe byongeye uyu wapfuye akaba yarahise agwa aho byongeye bakaba bari no mu kabari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


