Ishyaka rya PL ryatangaje ko ritazasimbuza Depite Mbonimana Gamariel, uherutse kwegura, bitewe n’icyo amategeko ateganya. Mu mategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko, hari ingingo ya cyenda ivuga ko umuntu ashobora kudakomeza kuba umudepite ku bwo kwegura, asimbuzwa. Kuri Mbonimana siko bizagenda kuko avuye mu nteko habura amezi 10 ngo Manda y’imyaka itanu irangire. ThĂ©ogène Munyangeyo, Visi- Perezida wa Mbere wa PL, yabwiye TNT ko ” Mbonimana atazasimburwa kuko habura amezi 10 ngo Manda y’imyaka itanu y’abadepite irangire. Amategeko avuga ko gusimbuza umudepite bishoboka iyo hari hasigaye igihe kirengeje umwaka.” Mbonimana yinjiye mu nteko ishinga amategeko ku itike ya PL. Uyu muyobozi yeguye kuwa 14 Ugushyingo ku mpamvu yavuze ko ari bwite.



2 Responses
Ishyaka PL ryavuze ko ritazasimbuza Depite Mbonimana uherutse kwegura
Inkur mutujyezah nisaw?
Ishyaka PL ryavuze ko ritazasimbuza Depite Mbonimana uherutse kwegura
Inkur mutujyezah nisaw?