Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine, nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa missile kirashwe muri Pologne kikica abantu babiri.
Iyi misile yishe bariya basivile, nyuma yo kugwa mu gace k’icyaro ka Przewodow gaherereye hafi y’umupaka wa Pologne na Ukraine.
Perezida Andrzej Duda wa Pologne mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko nta gihamya ntakuka bafite ku waba yateye iriya missile yaketse ko yaba yarakorewe mu Burusiya.
Ati: “Nta gihamya ntakuka n’imwe dufite muri aka kanya ku wateye iyi missile […], birashoboka cyane ko ari missile yakorewe mu Burusiya, ariko ibi byose kugeza ubu biracyakorwaho iperereza.”
Amakuru avuga ko ibyabaye byateye impungenge ibihugu byo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’u Burayi na Amerika (OTAN) na Pologne irimo, binatuma habaho intambara y’amagambo hagati ya Ukraine n’u Burusiya bamaze amezi icyenda mu ntambara.
U Burusiya bwatangaje ko ibyavuzwe ko ari bwo buri inyuma y’iriya missile ari “ubushotoranyi bwa Ukraine” bugamije gutuma ibindi bihugu byinjira mu ntambara bo ubwabo bahanganyemo.
Ukraine ku rundi ruhande na yo yahakanye yivuye inyuma ibirego byuko ari yo iri inyuma y’ibyabaye yashyizweho n’u Burusiya, ivuga ko ari “ibivugwa by’ibihimbano.”
Ibyabereye muri Pologne byatumye haba inama y’igitaraganya yahuje abakuru b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7), mu rwego rwo kwigira hamwe uko ibintu byifashe. Ni inama yabereye i Bali muri Indonesie, ahakomeje kubera inama y’abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G20).
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko “bidashoboka” ko missile yishe bariya banya-Pologne yarasiwe mu Burusiya.
Biden yavuze ko hari “amakuru y’ibanze ahinyuza” niba ibyabereye muri Pologne byatewe na misile yarasiwe mu Burusiya.
Yunzemo ati: “Sinshaka kuvuga ibyo kugeza dukoze iperereza mu buryo bwuzuye, ariko ntibishoboka bitewe n’inzira yayo ko yarasiwe mu Burusiya, ariko tuzareba”.
Perezida wa Amerika yavuze ko abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi bazafata umwanzuro ku ngamba bafata nyuma yo gutahura ibyabaye, ariko bikazaterwa n’ibyo iperereza riri kubera muri Pologne rizagaragaza.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, AntĂłnio Guterres, we yavuze ko ahangayikishijwe cyane na kiriya gisasu muri Pologne, gusa avuga ko yizeye ko hazakorwa iperereza ryimbitse, nkuko umuvugizi wa Loni, Farhan Haq yabitangaje.
Yunzemo ko kuri ubu ari kwirinda ko intambara yo muri Ukraine yakongera gufata indi ntera, mu gihe yari itangiye gusa n’igabanya umurego.


