U?rubanza rwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda rwakomeje kuri uyu wa kabiri mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha, umutangabuhamya avuga ko yamubonye yinjira mu biro bya radio RTLM mu 1994.
Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi ryakurikiranwe na BBC dukesha iyi nkuru, umushinjacyaha yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byo gutuma asobanura birambuye ku buhamya bwe bushinja Kabuga. Y?avuze ko niba yibuka neza yabonye Kabuga yinjira mu biro bya radio RTLM rwagati mu mujyi wa Kigali mu 1994, niba yibuka neza hakaba hari ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kane muri uwo mwaka. I?byo bisobanuro yagezaga ku bacamanza ku busabe bw’umushinjacyaha byashyizwe mu muhezo inshuro zitari munsi y’eshanu, mu kurinda ko umwirondoro we wahava umunyekana. Umushinjacyaha yamubajije ukuntu yamenye ko uwo muntu yari Kabuga, asubiza ko yari asanzwe amuzi. U?mutangabuhamya yavuze ko atibuka abantu bari bari kumwe na Kabuga, ariko ko yibuka ko muri bo hari harimo umusirikare. N?go kubera ko cyari igihe cy’intambara ibisasu bigwa ahantu hatandukanye, Kabuga ngo yahamaze iminota iri hagati ya 10 na 15. Umutangabuhamya yavuze ko we yari ahagaze iruhande rw’imodoka kuko abasirikare bari kuri RTLM bari bamubujije kwinjira imbere muri RTLM. N?yuma ngo Kabuga yasohokanye na Phocas Habimana wari umuyobozi wa RTLM hamwe na Gaspard Gahigi wari umwanditsi mukuru wa RTLM, abasezeraho aragenda. U?mutangabuhamya yavuze ko yaje gushobora kwinjira mu cyumba cya radio RTLM ari kumwe na Gahigi, asangamo abanyamakuru barimo nka Habimana Kantano na Hitimana NoĂ«l, bari bakomerekejwe n’igisasu cyatewe kuri RTLM. N?uko ngo ahita asohoka kubera ubwoba, ajya kuganirira hanze na Gahigi, wamubwiye ko RTLM ari iya Kabuga, ko rero yari yaje kureba ibyangiritse no guhumuriza abanyamakuru no kubashishikariza gukomeza akazi kabo ntibatakaze icyizere. U?mutangabuhamya yavuze ko Kabuga – yasubiragamo ko yari “perezida-fondateri” (prĂ©sident-fondateur) wa RTLM – hamwe n’abandi bakuru ba RTLM ari bo batangaga umurongo ngenderwaho ku banyamakuru mu biganiro bya RTLM. K?abuga yakurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko i La Haye. Nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga, ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa. umucamanza iain bonomy ukuriye inteko y’abacamanza yabajije umutangabuhamya ukuntu ibi byose yabimenye, ariko igisubizo cye gishyirwa mu muhezo ku busabwe bw’umushinjacyaha. umucamanza bonomy yavuze ko uyu mutangabuhamya azakomeza u?buhamya bwe ku munsi w’ejo ku wa Gatatu.


