Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko yavuganiye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku murongo wa telefone, asaba ko iki gihugu ‘cyahagarika ubufasha gihe’ umutwe witwaje intwaro wa M23.

Blinken mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022, yagize ati: “Nagiranye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ikiganiro gitanga umusaruro, cyo kureba ibikenewe ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu Munyamabanga yakomeje agira ati: “Leta zunze ubumwe zirasaba u Rwanda kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda, irimo irusaba guhagarika ubufasha kuri M23.”

Ibiro bye bisobanura ko Blinken yagaragarije Perezida Kagame ko ahangayikishijwe n’ingaruka z’imirwano ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC ku basivili, anamagana imvugo z’urwango n’ibikorwa bihamagarira gukorera urugomo abavuga Ikinyarwanda muri RDC.

Inama y’i Luanda iherutse yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022, ihuza Perezida wa Angola, uw’u Burundi, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda. Imyanzuro yafatiwemo irimo ko ‘ubufasha buhabwa M23’ bwahagarara kandi uyu mutwe ukarambika intwaro.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’aba bayobozi, ntabwo u Rwanda rwigeze rusanishwa byeruye na M23. Ikiriho ni uko rusanzwe ruhakana gufasha uyu mutwe witwaje intwaro, rugasobanura ko kubaho kwawo ari ingaruka z’imiyoborere mibi yo muri RDC.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23
    Niba urda barushinja gufasha m23.bobafashije congo ko bakize kurino sibakarwanya abobene gihugu congo yita inyeshyamba

  2. Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23
    Niba urda barushinja gufasha m23.bobafashije congo ko bakize kurino sibakarwanya abobene gihugu congo yita inyeshyamba

  3. Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23
    Ndumiwe rwose aba bazungu barasuzugura ubwo kobigiza nkana Monusco ntibizi ko Makenga ko arumu congomani Ubwose ntibazi ko Fdrl ikorana na frdc.
    Tchilombo nu muterahamwe yaraziko azicha a Batutsi bikamugwamahoro koko.
    Peti tchisekedi ubwo witeje Dady araje kdi yanga gasuzuguro ese mobutu arihe kabila mzee arihe niwowe utahiwe

  4. Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23
    Ndumiwe rwose aba bazungu barasuzugura ubwo kobigiza nkana Monusco ntibizi ko Makenga ko arumu congomani Ubwose ntibazi ko Fdrl ikorana na frdc.
    Tchilombo nu muterahamwe yaraziko azicha a Batutsi bikamugwamahoro koko.
    Peti tchisekedi ubwo witeje Dady araje kdi yanga gasuzuguro ese mobutu arihe kabila mzee arihe niwowe utahiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *