Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko yavuganiye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku murongo wa telefone, asaba ko iki gihugu ‘cyahagarika ubufasha gihe’ umutwe witwaje intwaro wa M23. Blinken mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022, yagize ati: “Nagiranye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame […]

Guverinoma ya RDC iratakambira abagiraneza ngo bafashe abimuwe n’imirwano ya M23 na FARDC

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iratakambira abagiraneza ngo bafashe abimuwe n’imirwano y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Leta. Iyi guverinoma ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022 yashyize hanze konti zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money, isobanura ko aba bantu 630 bakeneye ubufasha bwihutirwa. Yagize […]

Abanyarwanda bane bo mu muryango umwe beterewe ibyuma muri RDC hafi y’umupaka

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baravugwaho gutera ibyuma Abanyarwanda bane bo mu muryango umwe ha y’urubibi rutandukanya iki gihugu n’u Rwanda, ahaherera mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu. Muri aba bane hapfuyemo batatu barimo uwitwa Ntagisanimana Diane w’imyaka 25 n’abana be babiri barimo uwari […]

Gasabo: Muhizi Emmanuel wagaragaye ahondagurwa anakururwa mu muhanda yapfuye

Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ni nyuma y’amashusho agaragaza Muhizi ari gukubitwa ndetse anakururwa mu muhanda hagati nk’uko byatangajwe na Dr. Thierry B. Murangira, umuvugizi wa RIB. Iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari gaherereye mu Kagari […]

Sudani: Abasirikare n’abasivili bashyize umukono ku masezerano yo kurangiza ibibazo bya politiki

Kuri uyu wa Mbere, abayobozi b’ingabo n’abasivili muri Sudani bashyize umukono ku masezerano ya mbere agamije kurangiza ikibazo gikomeye cya politiki cyahungabanyije iki gihugu kuva ubutegetsi buhiritswe, ubu hashizeumwaka urenga . Aya masezerano abaye nyuma yo kugerageza kenshi kuva mu bibazo kuva umuyobozi mukuru w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhane, yafata ubutegetsi akirukana abayobozi b’abasivili. Ihirika ry’ubutegetsi […]

Nyamasheke: Urujijo ku wo bivugwa ko yafatiwe kwa murumuna we amusambanyiriza umugore

Iyi ni ibaruwa Uwiremye yanditse avuga ko agurijwe amafaranga 300.000 azishyura ku wa 8 Ukuboza

Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo Ndayisenga Jean Paul w’imyaka 34, umugore we Niyonsaba ValĂ©rie w’imyaka 27 na mukuru wa Ndayisenga witwa Uwiremye Thomas w’imyaka 40 bivugwa ko yafatiwe mu rugo rw’uyu murumuna we amusambanyiriza umugore bamaze amezi 2 gusa bashyingiwe. Amakuru umwe mu baturanyi b’uru rugo yahaye Bwiza.com, […]

Paris: Nicolas Sarkozy yatangiye kuburana mu bujurire ku cyaha ruswa

Kuri uyu wa Mbere, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yatangiye ubujurire bwe ku cyaha cya ruswa yahamijwe . Umwaka ushize, urukiko rwasanze Sarkozy, wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ahamwa n’icyaha cyo gushaka guha ruswa umucamanza no gukoresha umwanya we binyuranyije n’amategeko igihe yari ku butegetsi. “Gukoresha umwanya we […]

U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG

Umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo international crisis group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko Congo n’u Rwanda bishoboka ko byarwana intambara y’amasasu nyuma y’icyo yise amagambo atwika” buri gihe byagaragaye ko ariyo abanziriza imirwano. Perezida Paul Kagame tariki 30 Ugushyingo, ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yashinje mugenzi we wa DR Congo […]

Gen. Muhoozi na Col. Besigye bifatanyije, bibasira NRM ya Museveni

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije n’umunyapolitiki Col. Dr. Kiiza Besigye mu kunenga imikorere y’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda. Ni nyuma y’igihe aba bombi batajya imbizi, bijyanye no kuba Col. Besigye amaze igihe kirekire yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Gen. Muhoozi usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida […]

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bisaga 100 mu rwego rwo gutanga gasopo

Kuri uyu wa Mbere, Koreya ya Ruguru yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura birenga 130 mu nyanja ku nkombe z’iburasirazuba n’iburengerazuba nyuma yo kubona imyitozo ya gisirikare hakurya y’umupaka mu majyepfo . Bimwe mu bisasu byaguye hafi y’umupaka w’inyanja mu byo Seoul yavuze ko ari ukurenga ku masezerano hagati ya Koreya zombi yo mu 2018 […]

Igihugu cya Pologne kigiye gufungura ambasade mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jab?o?ski, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ambasade i Kigali, bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi ugenda ukura . Jab?o?ski ayoboye itsinda ry’amasosiyete arenga 20 yo muri Pologne mu nzego zitandukanye mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Abajijwe ku gihe ntarengwa cyo gufungura ambasade, Minisitiri […]

Nairobi: Uhuru Kenyatta arafunga ku mugaragaro ibiganiro byari bihuje Abanyekongo

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Mbere arafunga ku mugaragaro ibiganiro bya gatatu by’amahoro hagati y’Abanyekongo byaberaga i Nairobi . Ni ibiganiro by’amahoro byatangiye ku ya 28 Ugushyingo bititabiriwe n’umutwe wa M23 utarigeze uhabwa ubutumire bwo kubyitabira. Uhuru Kenyatta, umuhuza muri ibi biganiro by’amahoro wagenwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), niwe […]

Olivier Giroud yanditse amateka akomeye

Rutahizamu Olivier Giroud yanditse amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsindira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ ibitego byinshi mu mateka yayo. Uyu mugabo usanzwe akinira Milan AC yo mu Butaliyani, yabigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yafashaga u Bufaransa gutsinda Pologne ibitego 3-1; mu mukino wa ? cy’Igikombe cy’Isi. Olivier Giroud yafunguriye amazamu u Bufaransa ku […]

Komanda w’ingabo za EAC muri RDC yijeje abari i Nairobi ko atazemerera M23 gufata Goma

Komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zagiye mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Major General Jeff Nyagah, yatangaje ko atazemerera umutwe witwaje intwaro wa M23 gufata umujyi wa Goma. Maj. Gen. Nyagah yabitangarije Abanyekongo bo mu ngeri zitandukanye bitabiriye imishyikirano igamije gushakira umuti urambye ikibazo […]

Inganda z’intwaro zirarushaho kwinjiza akayabo mu gihe imibereho igenda irushaho guhenda

Kugurisha intwaro na serivisi za gisirikare ku masosiyete 100 akomeye ku Isi akora ibikoresho by’ubwirinzi byazamutseho 1,9 ku ijana byinjiza Miliyari 592 z’Amadolari mu 2021 n’ubwo hari ibibazo by’ihererekanya ry’ibicuruzwa nk’uko imibare mishya yaturutse mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (SIPRI) ibigaragaza . SIPRI yavuze ko ubwiyongere bwihuse bwavuye kuri 1,1% muri 2019-2020, […]

Igisubizo cya Tshisekedi kuri P. Kagame wemeye kumwibira akabanga ku bijyanye n’intambara

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasubije mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda uheruka kumubwira ko niba yifuza kumenya ibijyanye n’ububi bw’intambara yigambye ko ishobora kubaho hagati y’u Rwanda na RDC, yamugana akamwibira akabanga. Mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka ni bwo Tshisekedi yatangaje ko intambara hagati ya RDC n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya […]

CEDEAO igiye gushyiraho ingabo zizajya zifashishwa mu kurwanya za coup d’etat

Abakuru b’igihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba byibumbiye mu Muryango wa CEDEAO, biyemeje gushinga umutwe w’ingabo z’akarere zizajya zifashishwa mu kugarura umutekano n’iyubahirizwa ry’itegeko nshinga muri aka karere kibasiwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato muri iyi myaka ibiri ishize . Abayobozi b’ibiugu bigize uyu muryango wa CEDEAO babivugiye mu itangazo basohoye nyuma y’inama ngarukamwaka yabahuje […]

Abaganga bapfukamiye Museveni, bamusaba kongera kwiyamamaza mu 2026

Dr Oledo ashimira Museveni, anamusaba kuzongera kwiyamamaza

Abaganga, abaforomo n’ababyaza bapfukamye, basaba Perezida wa Uganda Yoweri Museveni kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’2026. Iki gikorwa bagikoreye ku kibuga kiberamo iminsi mikuru cya Kololo giherereye i Kampala tariki ya 3 Ukuboza 2022 ubwo haberaga ikiganiro cyerekeye ku ishoramari no gukunda igihugu mu rubyiruko. Muri iki kiganiro, abaganga bayobowe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga, […]

Burundi: Umuhinde wakomerekeje bikomeye umwana wamusuhuje yakatiwe

Uyu mwana yakubiswe icyuma mu mutwe n'Umuhinde

Urukiko rukuru rwo mu Burundi rwakatiye Umuhinde witwa Tosif Ilayas wakomerekeje umwana w’imyaka 13 y’amavuko amuziza ko yamusuhuje amwita umuzungu, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 10. Amakuru yatangajwe na Akeza Burundi avuga ko mu minsi itanu ishize ubwo uyu Muhinde yari mu ntara ya Ngozi, abana bamusuhuje bamubaza bati: “Muzungu muzungu ni sawa?” […]

Perezida Kagame waburiye RDC, Prince Kid wagizwe umwere n’impinduka muri guverinoma: Inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki. Harimo ko: Hashyizweho Minisitiri w’ubuzima mushya Perezida Kagame yasimbuje Dr Ngamije Daniel wari Minisitiri w’ubuzima kuva mu mwaka 2020, ashyiraho Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda i Butare bizwi nka CHUB. Umukuru w’Igihugu […]

Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi

Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa RDC yaraye yibasiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, agaragaza ubutegetsi akuriye ko ari bwo mwanzi gica w’abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda. Tshisekedi yibasiye Perezida Kagame ku Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022; ubwo yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa. Ni umuhuro wabaye mu gihe Perezida wa Congo n’ubutegetsi bwe […]

Bugesera: Umusore yasatswe bamusangana amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukuboza, yafashe uwitwa Ndagijimana Eric w’imyaka 18 afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano agizwe n’inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu Mudugudu wa Turuziramire, Akagari ka Tunda mu […]