Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije n’umunyapolitiki Col. Dr. Kiiza Besigye mu kunenga imikorere y’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda.
Ni nyuma y’igihe aba bombi batajya imbizi, bijyanye no kuba Col. Besigye amaze igihe kirekire yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Gen. Muhoozi usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ku wa Gatanu tariki ya 02 Ukuboza 2022 yagaragaje ko atizera ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ku mpamvu za Politiki yaryo avuga ko isubiza inyuma abanya-Uganda.
Yagize ati: “Nizera Yesu/ Yezu Kristo kandi nizera data, Gen. Yoweri Kaguta Museveni. Ntabwo rwose nizera NRM. Mu byerekeye ‘Marxist’ [inkundura ya Marxisme yubakiye ku bitekerezo by’umuhanga Karl Marx] birashoboka ko [NRM] ari wo muryango udindiza iterambere mu gihugu.”
Ni amagambo yakiranywe ubwuzu na Col. Besigye wagaragaje ko kera kabaye habonetse ingingo yemeranwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Besigye yunzemo ko icyo uriya muhungu wa Museveni atarabasha gutahura “ni uko NRM ari agatsiko gakorerwamo ibyaha byateguwe, kandi ni se Museveni [ugakuriye].”
Muhoozi mu bundi butumwa bwo kuri Twitter, yavuze ko yifuza guhura na Col. Besigye bakagira izindi ngingo baganiraho.
Ati: “Kera kabaye Col. Besigye nanjye twagize icyo twumvikanaho. Nk’uko nabivuze mbere, nta kibazo mfitanye na Col. Besigye. Ni umusaza wanjye ndetse ndateganya kuganira na we ku bibazo byinshi. Wenda birashoboka ho hari amasomo yakwigisha [Gen Kahinda] Otafiire?”
Kuri ubu Gen. Muhoozi avuga ko hari ibyo ishyaka NRM mu myaka hafi 40 rimaze kugeraho, gusa akavuga ko bitagera ku banya-Uganda bose.
Uyu musirikare kandi ashinja ririya shyaka rya se kumwitambika muri gahunda ye yo kwiyamamariza kuyobora Uganda, gusa akavuga ko uko byagenda kose impinduka zigomba kuzabaho.

8 Responses
Gen. Muhoozi na Col. Besigye bifatanyije, bibasira NRM ya Museveni
Uyu muhungu wa Museveni akwiye kwitonderwa kuko ubona ko ibyo avuga n’ibyo yandika kuri twitter biteye urujijo mu bantu. Ntawamenya niba hari akabazo afite mu mutwe we cyangwa niba ari amacenga aba arimo. Ibyo aribyo byose, se Umubyara (Museveni) yakagombye kumucungira hafi, kuko bikomeje kuriya uyu muhungu we ashobora kumutobera mu bya Politiki.

Ariko nubundi ntashinzwe kwemera ibyo se akora byose, nawe afite ibitecyerezo bye abona byafasha abanya Uganda Bose, niba rero avuga NRM itabikora neza ntabwo arukumutobera, kuko ni umunya Uganda, Kandi yiyumva nkuwagira icyo akora, ariko atari muri Bus ya NRM kuko ariyo ituma se atarageze kuntego.

Mbere yo kunenga Gen Muhozi mujye mubanze mumenye ko politique idapfa gukinwa nuwariwe wese niba harumugabo utinyitse ni Gen Muhozi erega numujyanama wase kdi suwa NRM tubyumve neza numusirikari , ninigihangange komera Afande nuko nshaje kdi nkaba ndi numuntu uciriritse iyaba byashobokaga nakakwegereye nkaguterara Saliut nkakubwira nti Courage Afande ark nzakomeza kukuba inyuma mmubwire nabatakuzi

ahaa afande muhozi mumwihorere, uriya muyobozi hari bamwe babona ko atari tayari mubyo avuga, ni muzima 100/100 ahubwo ashobora kubayobya mwese mukibura kubera ibyo abanyujijemo, naho kuvuga kuri papa we nawe aramuzi ko avuga ikitagenze neza kandi yanabimuhereyemo uburenganzira?erega nimukuru, amaze igihe mukazi aba areba cyane.rero ntiazamufate nkaho avuga ibintu bifutamye gusa oya abigua yabitekereje.muzarebeko papa we haricyo amubwira?