Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaraye yibasiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, agaragaza ubutegetsi akuriye ko ari bwo mwanzi gica w’abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda.

Tshisekedi yibasiye Perezida Kagame ku Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022; ubwo yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa.

Ni umuhuro wabaye mu gihe Perezida wa Congo n’ubutegetsi bwe bamaze igihe bikoma u Rwanda bashinja gufasha inyeshyamba za M23; ibyanatumye umubano wa Kigali na Kinshasa uzamba mu buryo bukomeye.

Tshisekedi wari imbere y’urubyiruko basaga 250, yavuze ko n’ubwo Congo Kinshasa yatewe n’uwo yita u Rwanda abaturage be badakwiye kubiryoza Abanyarwanda atabona nk’umwanzi; ngo kuko umwanzi rukumbi Congo Kinshasa ifite ari ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe na bashiki b’abanye-Congo, bityo ko ngo bakeneye ubufasha bwabo kugira ngo babashe kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Tshisekedi yunzemo ko uburyo Abanyarwanda bayobowemo ari ubwo mu myaka ya za 60 na 70 aho abaturage babaga bayobowe n’urusaku rw’imbunda.

Perezida wa Congo yibasiye Perezida Kagame, amuhora kuba aheruka kugaragaza ko uburyo akomeje kwikoma u Rwanda arushinja gufasha M23 biri mu rwego rwo kurushakaho urwitwazo, kugira ngo azabone uko asubika amatora rusange ateganyijwe muri Congo Kinshasa mu mwaka utaha.

Perezida Kagame mu cyumweru gishize yaboneyeho gusaba Tshisekedi gushakira urwitwazo rwo gusubika amatora ahandi hatari ku Rwanda.

Ati: “Atari n’uko yatsinze amatora ya mbere nk’uko tubizi. Niba ashaka ubundi buryo amatora akurikiyeho yakwigizwayo yashaka izindi mpamvu zitari twebwe.”

Soma Izindi Nkuru

28 Responses

  1. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Igihe abanyarwanda bazabura ubufasha bagashaka gufashwa na congo, Imana izabijyanire ntacyo bazaba bakimaze ku isi.

    1. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
      kagame na mbabazi agira wa kyinuwe reka kwigira nkumukunda .wamuswawee

    2. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi

  3. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Nyakubahwa president kisekedi uri kwibeshya cyane kuko nyakubahwa president Kagame adaharanira inyungu ze bwite ahubwo aharanira inyungu rusange zabanyarwanda bose niyo mpamvu abakubanjirije ntacyo bagezeho.eg:(mobutu,desire kabila,kabila fils)ndetse nawe ntacyo uzageraho.

  4. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Nyakubahwa president kisekedi uri kwibeshya cyane kuko nyakubahwa president Kagame adaharanira inyungu ze bwite ahubwo aharanira inyungu rusange zabanyarwanda bose niyo mpamvu abakubanjirije ntacyo bagezeho.eg:(mobutu,desire kabila,kabila fils)ndetse nawe ntacyo uzageraho.

  5. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Tchisekedi se asanze ibyiwe yarabikemuye agiye kubohora urwanda ruri mumunyenga wubuyobozi bwiza.
    Ubuse yakemuye ikibazo kimitwe yitwaje intwaro yayogoje igihugu ke, agakura amacakubiri mubaturage be akabona gutanga ubufasha mubjndi bihugu

    1. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
      Uwo munyenga murimo muwukomeze ariko muzajye muvunguriraho abambuwe utwabo bo muri Kangondo!

    2. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
      Uwo munyenga murimo muwukomeze ariko muzajye muvunguriraho abambuwe utwabo bo muri Kangondo!

  6. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Tchisekedi se asanze ibyiwe yarabikemuye agiye kubohora urwanda ruri mumunyenga wubuyobozi bwiza.
    Ubuse yakemuye ikibazo kimitwe yitwaje intwaro yayogoje igihugu ke, agakura amacakubiri mubaturage be akabona gutanga ubufasha mubjndi bihugu

  7. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Hahahahahahaaaaaa, Cyabitama disi ni kuriya giteta, maze ibyiwe byaramureze dore nikimenyi menyi nijosi ntaryo akigira, none ngo arashaka kutubohora, yakwibohoye c we ukiboshye, ahubwo yitonde nahubundi byamukomeranye.
    Ariko ndiwe nakwakira bariya ba M23, bakajya mu gisirikare nubwo cya munzwe na ruswa wasanga bariya bahungu babigishije discipline, nahubundi kazamubaho.

  8. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Hahahahahahaaaaaa, Cyabitama disi ni kuriya giteta, maze ibyiwe byaramureze dore nikimenyi menyi nijosi ntaryo akigira, none ngo arashaka kutubohora, yakwibohoye c we ukiboshye, ahubwo yitonde nahubundi byamukomeranye.
    Ariko ndiwe nakwakira bariya ba M23, bakajya mu gisirikare nubwo cya munzwe na ruswa wasanga bariya bahungu babigishije discipline, nahubundi kazamubaho.

  9. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ukuri kuraryana . Kisekedi ntacyo yabeshye.

  10. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ukuri kuraryana . Kisekedi ntacyo yabeshye.

  11. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Hanyumase uherahe uvugako tuyobowe nimbunda twebwe waribwumve twirirwa twiruka harikera ubu tumeze neza cyane kagame imberecyan

  12. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Hanyumase uherahe uvugako tuyobowe nimbunda twebwe waribwumve twirirwa twiruka harikera ubu tumeze neza cyane kagame imberecyan

  13. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ese konumva ngo dukeneye ubufasha bwabo niwe nande Ra? N interahamwe arikumwe nazo Sha nazigumanire zikomeze zimufashe kwica abaturage be abanyarwanda atureke tuzineze icyo izo nterahamwe zadukoze

  14. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ese konumva ngo dukeneye ubufasha bwabo niwe nande Ra? N interahamwe arikumwe nazo Sha nazigumanire zikomeze zimufashe kwica abaturage be abanyarwanda atureke tuzineze icyo izo nterahamwe zadukoze

  15. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    DJ uravuga ngo nijosi ntaryo akigira?Buretseho gato nuriya mutwe wose azawubura hhhhaaaa ngo atubohoze, unva cyabitama we ntabwo abanyarwanda baboshye pe, ahubwo twibera mu munyenga wo kunva dufite amahoro, yose ese uzabaze abakomani bari mu rwanda, bararyama bagasinzira, ntawubavugaho, ubu tumeze nkuko mumeze kubanyarwanda haruwazajya mu ijuru?mwabonye inyama zabanyarwanda, erega murya byinshi izozo zizabahagama muziruke. gusa itondere ijambo ryo guhoza murako kanwa kawe ngo”ndashaka gushoza intambara ku rwanda”ariko amahanga akomeza kukubuza rwose baretse ukaza?Wamaze kwivugirako ntabushobozi, uretse nubushobozi nuwabubaha, ntabwenge mugira, nta bto muzi gusa gusahura gusa no kurongora, ubundi ukunvako ufite ingabo zahehe ziruka zigasiga inyuma abaturage. izo ningabo ki, igisubizo nikimwe kandi cyarabonetse reka M23 ibahondagure ko mwanze kubashyira mubuyobozi nibura ngo bajye babarwanira?reka babihanire

  16. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    DJ uravuga ngo nijosi ntaryo akigira?Buretseho gato nuriya mutwe wose azawubura hhhhaaaa ngo atubohoze, unva cyabitama we ntabwo abanyarwanda baboshye pe, ahubwo twibera mu munyenga wo kunva dufite amahoro, yose ese uzabaze abakomani bari mu rwanda, bararyama bagasinzira, ntawubavugaho, ubu tumeze nkuko mumeze kubanyarwanda haruwazajya mu ijuru?mwabonye inyama zabanyarwanda, erega murya byinshi izozo zizabahagama muziruke. gusa itondere ijambo ryo guhoza murako kanwa kawe ngo”ndashaka gushoza intambara ku rwanda”ariko amahanga akomeza kukubuza rwose baretse ukaza?Wamaze kwivugirako ntabushobozi, uretse nubushobozi nuwabubaha, ntabwenge mugira, nta bto muzi gusa gusahura gusa no kurongora, ubundi ukunvako ufite ingabo zahehe ziruka zigasiga inyuma abaturage. izo ningabo ki, igisubizo nikimwe kandi cyarabonetse reka M23 ibahondagure ko mwanze kubashyira mubuyobozi nibura ngo bajye babarwanira?reka babihanire

  17. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    (à) Aba kongomani Tuzarwanirirwa N’ immana naho iyo m23 uvuga nabana babantu nabo ejo byabananira.

  18. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    (à) Aba kongomani Tuzarwanirirwa N’ immana naho iyo m23 uvuga nabana babantu nabo ejo byabananira.

  19. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Mubure kwandika mu giswahire cga igifransa Yumva neza murandika mu binyarwanda!

  20. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Mubure kwandika mu giswahire cga igifransa Yumva neza murandika mu binyarwanda!

  21. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Igihe abanyarwanda tuzageraho dukeneye ubufasha bwa congo Imana izatwijyanire tuzaba tugeze habi twebwe, Abanyarwanda twebwe ubwacu twicyemurira ibibazo byacu ukwacu niyobibaye gusubiranamo nabwo haboneka umunyarwanda ubikemura arikox ubundi congo yadufashiki koko??????
    uretse guterinkunga FDLR yasize ikoze amabara mugihugu cyayo
    niba uburyo tuzimo FDLR aribwo buryo kinshasa yenda gufasha murwanda nibabanze biyunge na M23 hamwe nabaturage ba North kivu
    Nyuma bazige kubyurwanda nakibazo

  22. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Igihe abanyarwanda tuzageraho dukeneye ubufasha bwa congo Imana izatwijyanire tuzaba tugeze habi twebwe, Abanyarwanda twebwe ubwacu twicyemurira ibibazo byacu ukwacu niyobibaye gusubiranamo nabwo haboneka umunyarwanda ubikemura arikox ubundi congo yadufashiki koko??????
    uretse guterinkunga FDLR yasize ikoze amabara mugihugu cyayo
    niba uburyo tuzimo FDLR aribwo buryo kinshasa yenda gufasha murwanda nibabanze biyunge na M23 hamwe nabaturage ba North kivu
    Nyuma bazige kubyurwanda nakibazo

  23. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ntabufasha bwurwango dukeneye muve kumudjinga ntazi uwakina nawe

  24. Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi
    Ntabufasha bwurwango dukeneye muve kumudjinga ntazi uwakina nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *