U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG

Sangiza iyi nkuru

Umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo international crisis group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko Congo n’u Rwanda bishoboka ko byarwana intambara y’amasasu nyuma y’icyo yise amagambo atwika” buri gihe byagaragaye ko ariyo abanziriza imirwano.

Perezida Paul Kagame tariki 30 Ugushyingo, ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yashinje mugenzi we wa DR Congo ko atatsinze amatora aheruka kandi ashaka impamvu yo gusubika ayo mu mwaka utaha ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Nyuma y’iminsi itatu, Perezida Felix Tshisekedi nawe yumvikanye asubiza mugenzi we Kagame amwita “umuyobozi gashozantambara wagombye kugira isoni”, ndetse avuga ko abanyecongo n’isi yose bagombye gufasha abanyarwanda “kwibohora” ubutegetsi bwa Kagame.

WASOMA: https://bwiza.com/?Abanyarwanda-bakeneye-ubufasha-bwacu-kugira-ngo-bibohore-Kagame-n-ubutegetsi

Onesphore Sematumba wa ICG yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “iyi ntambara y’amagambo iteye ubwoba” kuko ije mugihe hari icyizere cy’umuhate wo guhosha amakimbirane w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba(EAC), ndetse n’uwa Perezida João Lourenço wa Angola ukuriye ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR).

Sematumba ati: “ Ni ukuvuga ko bariya bategetsi bombi, imyifatire berekanye basohora ziriya mvugo zikarishye yerekana ko biriya byavugiwe i Luanda – ko intambara igiye gushyira, ko bagiye gutangiza inzira iganisha ku kuboneza umubano wa Kigali na Kinshasa – ko ibyo byose ntacyo bibabwiye mbese.”

Sematumba avuga ko amagambo y’aba bakuru b’ibihugu aje mu gihe i Nairobi hari ibiganiro bya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, ibiganiro bitatumiwemo M23, mu gihe kandi muri Congo imirwano igikomeje aho “M23 ubu igenda igana mu burengerazuba za Masisi”.

Avuga ko ubwicanyi buheruka kuvugwa ahitwa Kishishe muri Rutshuru leta ya Kinshasa ikabushinja M23 ifatanyije n’u Rwanda ibyo byatumye “ibintu bitutumba bimera nabi”.

Ati: “Kuba bariya bakuru b’ibihugu nabo bagenda bazamura imvugo nka ziriya zo gutukana mu ruhame ntabwo bifasha.”

Yongeraho ati: “Inzira y’amahoro ntabwo iba yoroshye cyane cyane guhuza ibihugu cyangwa abantu bamaze iminsi bashyamiranye, ubwo rero bariya bihaye izo ntego zo kumvikanisha bariya bagabo babiri, Perezida Laurenco, Uhuru Kenyatta na William Ruto bagombye gukoresha ubushobozi bwose bafite.

“Abo bategetsi bose bagomba gushyira imbaraga zabo za politiki hamwe bagashaka uko bavugisha bariya bagabo bombi bakareka gukomeza gucocera amagambo atwika.

“Naho ubundi imvugo nka ziriya zitangira ari intambara y’amagambo ariko badafatiwe mu maguru mashya byahinduka intambara nyayo, kandi ntabayikeneye muri aka karere.”

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    Haricyo ndi ku gaya abagerageza guhuza urwanda na congo.mubyukuri umwuka mubi wibi bihugu watangiye aruko M23 yubuye imirwano kuberako congo itubahirije amasezerano bari baragiranye.noneho aho kugirango bagirinama congo kugirango yubahirize ibyo yasinyanye na M23 ahubwo baheje m23 mu mishyikirano ahubwo batumira imitwe isanzwe ikorana na leta ya congo.tuvugishije ukuri iyo nimishyikirano yacyemura koko intambara ndetse no guhosha umwuka mubi wibihugu byombi.

    1. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
      Ibyo uvuze ni ukuri ijana ku ijana kuko ikibazo bari ku gica hejuru. Abahuza rwose bari kugendera ku ibyo kongo ibabwira kandi si byiza kubashaka kugarura amahoro. Bigaragara ko hari ababifitemo inyungu.

    2. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG

  3. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    Congo kwariyo ishaka gufasha abanyarwanda yagerageje tukareba
    Ishaka gufasha abasize bakoze amahano kurwanya Rwanda,nabo batishoboye nibabanze bifashe
    Cg kubafasha nugukomeza Kucira Goma UN irebera?

  4. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    Congo kwariyo ishaka gufasha abanyarwanda yagerageje tukareba
    Ishaka gufasha abasize bakoze amahano kurwanya Rwanda,nabo batishoboye nibabanze bifashe
    Cg kubafasha nugukomeza Kucira Goma UN irebera?

  5. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    Dukwiye gusenga cyane, Imana ikamurikira abayobozi bo muri aka Karere kacu bakumva ko amahoro aricyo kintu cya mbere bakwiye guharanira no gushyira imbere. Intambara irasenya kandi irica, ntabwo yubaka ntanubwo irema.

    1. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
      gusenga byo nukuri. ariko ntitwibagirweko yesu yavuzeko hazaba intambara ubwo rero ubuhanuzi natwe hari gihe aritwe bwasohoreraho !iman’idufashe ,

    2. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
      gusenga byo nukuri. ariko ntitwibagirweko yesu yavuzeko hazaba intambara ubwo rero ubuhanuzi natwe hari gihe aritwe bwasohoreraho !iman’idufashe ,

    3. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
      iman’idufashe nta ndambara dushaka , nubwo ntawahagarika ubuhanuzi buramutse aritwe busohoreyeho !!

    4. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
      iman’idufashe nta ndambara dushaka , nubwo ntawahagarika ubuhanuzi buramutse aritwe busohoreyeho !!

  6. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    Dukwiye gusenga cyane, Imana ikamurikira abayobozi bo muri aka Karere kacu bakumva ko amahoro aricyo kintu cya mbere bakwiye guharanira no gushyira imbere. Intambara irasenya kandi irica, ntabwo yubaka ntanubwo irema.

  7. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    kukimuhoramubeshakomuriabakongomanimurwaniraururimirwanyukandimuri abokwa kagame

  8. U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
    kukimuhoramubeshakomuriabakongomanimurwaniraururimirwanyukandimuri abokwa kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *