Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamaze gutangaza abasifuzi 61 bazasifura Imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) barimo Abanyarwanda babiri.
CHAN 2022 biteganyijwe ko igomba kubera muri Algeria hagati y’itariki ya 08 n’iya 31 Mutarama 2023.
Abasifuzi 61 barimo 24 bo hagati mu kibuga, 25 bo ku ruhande, bane bazaba bifashisha ikoranabuhanga rya VAR, batandatu bazaba ari abarimu b’abasifuzi [instructors] ndetse na ndetse na babiri bazaba bagize ‘Staff’ ya CAF.
Mu Banyarwanda bitabajwe na CAF harimo Uwikunda Samuel uri mu basifuzi bo hagati mu kibuga bazaba basifura CHAN, cyo kimwe na Mutuyimana Dieudonné uzaba ari mu basifuzi bo ku ruhande.
Barimo kandi Ntagungira Celestin ‘Abega’ uzaba uri mu baha abasifuzi amasomo.


