Igikombe cy’Isi: Maroc yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Espagne
Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’, yanditse amateka yo kuba igihugu cya Kane cya Afurika gishoboye kugera muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi; nyuma yo gusezerera La Furia Roja ya Espagne kuri Penaliti 3-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ? cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Kabiri. Ni umukino Espagne yihariye mu bijyanye […]
M23 yemeye kurekura ibice iherutse gufata
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye guhagarika no kurekura ibice uherutse gufata mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Itangazo ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022 ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko yemeye kubahiriza iyi myanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola tariki […]
Kamonyi: Uwigeze gushaka gusambanya inka yasanzwe asambanya ingurube yayinegekaje
Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umusore ukurikiranyweho gusambanya itungo rigufi ry’ingurube nyuma yuko bamusanze ayubikiriye yambaye ubusa, aho bikekwa ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko yigeze no gufatwa agiye gusambanya inka bakamutesha. Uyu musore watawe muri yombi, yafashwe na nyiri iri tungo mu gitondo yubikiriye iyi ngurube ari […]
M23, FARDC n’abarimo FDLR mu mirwano ikomeye
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri waramukiye mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe y’inyeshyamba bari gufatanya ku rugamba. M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko imirwano yarimo ijya mbere hagati yayo n’ihurira ry’Ingabo za Leta ndetse n’imitwe bakorana. Ni imitwe irimo FDLR, APLCS, Nyatura […]
Ifoto ya Kabuga Felesiyani mu ndorerwamo icumi z’urubanza rwe
Yihinduraga uko ashaka, akagaragara mu masura menshi, yari afite imyirondoro itandukanye…Byinshi bisa n’ibyo mu mugani byaravuzwe! Gusa, kuva urubanza rwe rutangira ku wa 29 Nzeri 2022, hategerejwe ukuri. Ni gute yashoboye gucika ubutabera mu myaka irenga 20 yose? Ni uruhe ruhare rw’ukuri yagize muri jenoside? Kumenya Kabuga, ni ukumurebera mu ndorerwamo zigera ku icumi zijyana […]
Nairobi: Abanyekongo bemeranyije ko inyeshyamba zifunzwe zitarakoze ibyaha n’abana bari mu gisirikare barekurwa
Abanyekongo bamaze icyumweru mu cyiciro cya gatatu cy’imishyikirano i Nairobi muri Kenya bemeranyije ko inyeshyamba zifunzwe zitarakoze ibyaha ndetse n’abana bari mu gisirikare barekurwa. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 6 Ukuboza n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wayoboye iyi mishyikirano, iyubahiriza ry’iyi myanzuro rizakurikiranwa na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, […]
Kenya ikeneye byihutirwa Ksh angana na Frw miliyari 150 y’ubutabazi ku bugarijwe n’inzara
Leta ya Kenya yatangaje ko kugeza muri Mutarama 2023 ikeneye amashilingi miliyari 17 (angana na Frw miliyari 150) y’ubutabazi ku batuye mu turere 21 twugarijwe cyane n’inzara muri iki gihugu. Ikibazo cy’inzara cyatumye tariki ya 21 Ugushyingo 2022, Perezida w’iki gihugu, Dr William Ruto, ashyiraho komite ishinzwe gukusanya inkunga ituruka mu bafite ubushake bwo gufasha […]
Abasifuzi 3 b’Abanyarwanda muri 61 bazasifura CHAN 2022
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamaze gutangaza abasifuzi 61 bazasifura Imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) barimo Abanyarwanda babiri. CHAN 2022 biteganyijwe ko igomba kubera muri Algeria hagati y’itariki ya 08 n’iya 31 Mutarama 2023. Abasifuzi 61 barimo 24 bo hagati mu kibuga, 25 bo ku ruhande, […]
Amafoto: Indi modoka yo mu bwoko bwa Howo yishe umuntu mu Ruhango, abandi barakomereka

Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoreye impanuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi ihitana umuntu umwe abandi batanu barakomereka. TV1 dukesha iyi nkuru yagaragaje iyi modoka itukura yaguye munsi y’umuhanda w’igitaka. Izi modoka zo mu bwoko bwa HOWO zikomeje kugarika ingogo mu gihe abasenateri bamaze iminsi basaba ko hasuzumwa ibibazo imodoka zo […]
Mali yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yarekuye abasirikare ba Côte d’Ivoire ifunze
Umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba, ECOWAS, wahaye Leta ya Mali igihe ntarengwa cyo kuba yarekuye abasirikare 46 ba Côte d’Ivoire ifunze kuva muri Nyakanga 2022. Umuyobozi wa Komisiyo ya ECOWAS, Omar Touray, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 4 Ukuboza nyuma yo kugirana inama n’abahagarariye ibihugu bigize uyu muryango, yatangaje ko Mali igomba kuba yarekuye […]
Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
Leta y’u Rwanda iravuga ko hakiri ukutumva ibintu kimwe hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ku bijyanye n’imiterere y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Mbere tariki ya 05 Ukuboza ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken yagiranye ikiganiro cyo kuri Terefoni na […]
Leta ya RDC ‘imaze kubarura’ abasivili 272 biciwe muri Kishishe, Rutshuru
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bumaze kubarura abasivili 272 buhamya ko biciwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kishishe kari muri teritwari ya Rutshuru. Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2022, Leta ya RDC itangaza ku ikubitiro ko mu gihe iperereza rikomeje, imaze kubarura abasivili 50 […]
Uhuru Kenyatta yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abitabiriye imishyikirano yaranyerejwe
Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo mu mishyikirano ibera i Nairobi muri Kenya, yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abayitabiriye yaranyerejwe na zimwe mu ntumwa z’ubutegetsi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Kuri uyu wa 5 Ukuboza ni bwo Uhuru yari kurangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano, buri wese wayitabiriye agahahwa insimburamubyizi y’amadolari ya […]
Gasabo man beaten up to pulp succumbs to beatings
Rwanda Investigation Bureau (RIB) has confirmed having in custody three suspects in connection with the death of a truck driver last week. Emmanuel Muhizi is said to have succumbed to injuries after he was beaten at a roadside bar in Kabuga, a Kigali city suburb. Images of the broad daylight attack circulated on social networking […]
Ngoma: Abasore babiri basanzwe mu ijoro bari guhisha mu gihuru moto n’igare bibye
Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma, yafashe abasore babiri nyuma yo kubafatana moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE908Z n’igare bacyekwaho kwiba bakabihisha mu gihuru. Abafashwe ni uwitwa Niyitanga Gilbert w’imyaka 20 y’amavuko na Cyiza Jean Claude w’imyaka 19 bafatiwe mu mudugudu […]