Igikombe cy’Isi: Maroc yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Espagne

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’, yanditse amateka yo kuba igihugu cya Kane cya Afurika gishoboye kugera muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi; nyuma yo gusezerera La Furia Roja ya Espagne kuri Penaliti 3-0.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ? cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Ni umukino Espagne yihariye mu bijyanye no guherekanya umupira, gusa inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe mbarwa yagiye ibona.

Nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 ya kamarampaka irangiye amakipe yombi anganya 0-0; byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti.

Espagne yahushije Penaliti zose yateye binyuze muri Pablo Sarabia wayiteye igiti cy’izamu, mu gihe iza Carlos Sorrer na Sergio Busquets zakuwemo n’umunyezamu Yassine Bono.

Maroc muri ¼ cy’irangiza izahura n’ikipe iri burokoke hagati ya Portugal n’u Busuwisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *