Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yamaganye inkunga umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bwageneye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, Mozambique.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yemejwe na Komisiyo ya EU tariki ya 1 Ukuboza 2022, isobanura ko izafasha ingabo z’u Rwanda kubona ibikoresho, kugarura amahoro n’umutekano no gucyura abahungiye imbere mu gihugu.

Muyaya mu kiganiro yagiriye kuri Top Congo FM yibukijwe ko EU yemeye guha ingabo z’u Rwanda iyi nkunga, asubiza ko imiryango mpuzamahanga nk’uyu nguyu yagaragaje uburyarya bukwiye kwamagana.

Yagize ati: “Ikimenyetso EU yerekanye ni icy’ubunyamwuga buke, ni icyo kwamagana cyane. Hariho n’abadepite [muri EU) bagamanye icyemezo cya Komisiyo y’i Burayi.”

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC yatangaje ko yamenye ko impamvu EU yageneye inkunga ingabo z’u Rwanda ari uko ziri mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba muri Mozambique. Ati: “Ntabwo wakabaye ufasha igisirikare kirwanya iterabwoba, ariko kikanakora iterabwoba icya rimwe.”

Iterabwoba Muyaya ashinja ingabo z’u Rwanda rishingiye ku kirego Leta ya RDC imaze iminsi izishinja cyo kugaba ibitero mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, ngo zitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23.

U Rwanda ruteye utwatsi iki kirego kenshi, rusobanura ko imiyoborere mibi yo muri iki gihugu kiri mu burengerazuba ari yo ntandaro yo kuvuka kw’imitwe nka M23.

Si Muyaya gusa kuko n’umunyapolitiki Dr Denis Mukwege hamwe n’umuryango LUCHA uharanira impinduka muri RDC byamaganye iyi nkunga, bitanga impamvu y’icyo bita ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    ariko ubujiji muri RDC nubwabose?Ntanumwe utukura abandi?Muyaya ubwo bakugize umuvugizi w`ibitiku gusa, ibyo ingabo zurwanda zakoze, ko mudateze kubikora, amashyari mufitiye urwanda ko mudateze kureshya ningabo zarwo, ntimuteze kumenya ibyo zikora, ubwenge zifite ko mutazabubona, murashya mwarura iki?Mujye mukomeza gucurangira abahetsi gusa, kuko ntimwabuza impala gucuranga, muba mu matiku gusa, muzageza ryari?mwagiye mukora ibibareba, ibitabareba mukareba kure kuko vous n`vez rien changer.ibigambo ntibubaka, ntanubwo abantu bashaka kubunva, twarabahaze muri abajura gusa, injiji zitereye aho.apuuuuumureke urwanda rubakorane ubundi amashyari azabamene umutwe.

  2. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    ariko ubujiji muri RDC nubwabose?Ntanumwe utukura abandi?Muyaya ubwo bakugize umuvugizi w`ibitiku gusa, ibyo ingabo zurwanda zakoze, ko mudateze kubikora, amashyari mufitiye urwanda ko mudateze kureshya ningabo zarwo, ntimuteze kumenya ibyo zikora, ubwenge zifite ko mutazabubona, murashya mwarura iki?Mujye mukomeza gucurangira abahetsi gusa, kuko ntimwabuza impala gucuranga, muba mu matiku gusa, muzageza ryari?mwagiye mukora ibibareba, ibitabareba mukareba kure kuko vous n`vez rien changer.ibigambo ntibubaka, ntanubwo abantu bashaka kubunva, twarabahaze muri abajura gusa, injiji zitereye aho.apuuuuumureke urwanda rubakorane ubundi amashyari azabamene umutwe.

  3. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    Biranyobera ubwo nugukunda kuvuga gusa uwakubona wambayikoti ntiyamenyako wuzuwemo namatuku

  4. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    Biranyobera ubwo nugukunda kuvuga gusa uwakubona wambayikoti ntiyamenyako wuzuwemo namatuku

  5. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    Aaaaaahhhhhh!!!!!!, ubwose konkubona nkumunya politike wananiwe nokumwandikira mururimiyunva akunva ibyobitutsi umutuka? ubwose uzingo ibyobitutsi birahindura iki? ikibazo ca kongo na m23 kigyeze murundirwego nukwitonda.

  6. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    Aaaaaahhhhhh!!!!!!, ubwose konkubona nkumunya politike wananiwe nokumwandikira mururimiyunva akunva ibyobitutsi umutuka? ubwose uzingo ibyobitutsi birahindura iki? ikibazo ca kongo na m23 kigyeze murundirwego nukwitonda.

  7. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    icyo batunva niki? bazunve cya barorere/abo se si abajura, umujura hari ururimi atunva, yunve cy ajye gusobanuza, nimwene wacu ariko abakongomani barirata sana, kandi ntabantu bafite ubwenge buke nkabo?Erege ajya kuri TV, ngo EU, niya so se cy niya nyoko?cyangwa mwene wanyu, ayo mafaranga nuko bayakorera muzagira ishyari mugeze hehe?Ko mutunze ibigoryi byanyu ngo ningabo, ingabo ziba gusa, gusahura nibyo muzi, kugenda basahura ibyo abaturage bihingiye, apuuu muzahere mutyo.

  8. Guverinoma ya RDC ‘yamaganye’ inkunga ya EU ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
    icyo batunva niki? bazunve cya barorere/abo se si abajura, umujura hari ururimi atunva, yunve cy ajye gusobanuza, nimwene wacu ariko abakongomani barirata sana, kandi ntabantu bafite ubwenge buke nkabo?Erege ajya kuri TV, ngo EU, niya so se cy niya nyoko?cyangwa mwene wanyu, ayo mafaranga nuko bayakorera muzagira ishyari mugeze hehe?Ko mutunze ibigoryi byanyu ngo ningabo, ingabo ziba gusa, gusahura nibyo muzi, kugenda basahura ibyo abaturage bihingiye, apuuu muzahere mutyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *