Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe, ari we musirikare wo ku rwego rwa Jenerali azi usanzwe ari igihangange kumurusha.
Ni mu butumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umujyanama we mukuru mu bikorwa byihariye yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Mu buzima hariho Jenerali umwe rukumbi w’igihangange kundusha. Amazina ye ni Jenerali James Kabarebe. Ni we musirikare rukumbi mwiza kundusha, gusa kuri ubu turi inshuti. Ntitujya tuvugana ibijyanye no kurwana. Abakoresha bacu bakumye amahoro.”
Gen. James Kabarebe Gen. Muhoozi yakuriye ingofero, uretse kuba ari umusirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda ari no mu basirikare bafashije Museveni kubohora Uganda, ubwo Gen. Muhoozi yari umwana muto cyane.
Usibye kuba ari umujyanama wa Perezida Kagame, Gen. James Kabarebe yanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uw’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’indi mirimo itandukanye.
Kabarebe agiye mu mwanya umwe na Perezida Paul Kagame cyo kimwe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Gen. Muhoozi adahwema kuvuga imyato.

6 Responses
Gen. Muhoozi yahishuye umusirikare rukumbi wa RDF umurusha ubuhangange
Igisirikare cyacu kwisi ntangabo zimeze nkazo muhozi ibyazi we namateka ubu cyariyubatse kuruta mumyakamyishi yashize ubunibwahubwo ubu hanga nubushobozi nibikorwa byamahoro bikorwa ningabo zurwanda yakagombye gushimira ibindibyo namaka

MUHOZI ARACYARIMUTO NTABYO AZI ARDF!HAAAA AYAMAGESHI MAKURUYOSE NTAGERERANYWA.

Ariko mohozi mbona azavamo umukomedi mwiza,
Gen. Muhoozi yahishuye umusirikare rukumbi wa RDF umurusha ubuhangange
Ariko mohozi mbona azavamo umukomedi mwiza,