RDC yokeje igitutu kuri UN ngo ifatire u Rwanda ibihano byihuse

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda ibihano byihuse, kuko ngo rwohereje ingabo zarwo muri iki gihugu, zijya kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 gukora ibyaha byitandukanye.

Iyi guverinoma ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2022 yashyize hanze inyandiko yise ‘Urupapuro Rwera’, yemeza ko ikubiyemo ibimenyetso byafashwe n’impuguke za UN n’imiryango itari iya Leta, birimo amafoto yafatiwe ku butaka no mu kirere.

Ngo ibi bimenyetso ‘bidashidikanywaho’ bigaragaza ingabo z’u Rwanda zivogera ubusugire bwa RDC. Iti: “U Rwanda ruhora ruhakana gufasha M23, rugahakana ko ingabo zarwo zikorera muri RDC ariko hari ibimenyetso bikomeye bibinyomoza.”

Guverinoma ya RDC ivuga ko uburyo bwose bwageragejwe ngo intambara yo muri RDC irangire burimo ibiganiro by’i Nairobi na Luanda, bwateshejwe agaciro n’u Rwanda, bityo ngo akanama ka UN gakwiye kurufatira ibihano mu buryo bwihutirwa.

Iti: “Akanama ka UN gashinzwe umutekano kagomba gufatira u Rwanda ibihano byihuse. ‘Ibihano bya UN bivuze ko RDC idashobora kwirindira ubutaka mu buryo bukwiye’, u Rwanda rukaba rwarabibonyemo icyuho, rukomeza gufasha M23. MONUSCO ntabwo yigeze igarura amahoro mu burasirazuba. Tugomba kugira uburyo bwo kurwanisha.”

Guverinoma ya RDC isabye UN gufatira u Rwanda ibihano nyuma y’aho isabye na Leta zunze ubumwe za Amerika kubigenza ityo. Ni mu gihe Perezida Félix Tshisekedi n’itsinda ry’abanyapolitiki bari bamuherekeje bagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.

Ariko guverinoma y’u Rwanda itera utwatsi ibi birego bya RDC, aho isobanura ko nta ngabo zarwo ziri ku butaka bw’iki gihugu. Ivuga kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu cyugarijwe n’umutekano muke mu burasirazuba ndetse n’amahanga byirengagiza umuzi w’iki kibazo, kandi ari wo wagashingiweho mu gushaka igisubizo kirambye.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. RDC yokeje igitutu kuri UN ngo ifatire u Rwanda ibihano byihuse
    Ibyo ni ibigambo by’ibitabapfu bivugwa n’abapfu nyine.
    Kuri Tshisekedi, kurangiza ikibazo ni muri philosophie ya Bagosora yo kurimbura abatutsi.
    Wa mugani w’abarundi n’ate ateshwe kuko ntazabigeraho.
    Aracyacukura imva ye buriya arabona ikiri ngufi na ntoya atayikwirwamo.

    Umuyobozi wacu yarabibabwiye :”Si bo Mana”.

  2. RDC yokeje igitutu kuri UN ngo ifatire u Rwanda ibihano byihuse
    Peti polititien thilombo sikilizana nawanainshi achana nakusema towa oda kama mkuu wa inshi uwache kupoteza muda .vita iishe kama sivyo Katumbi ataongoza ao tumrudishe Kabila

  3. RDC yokeje igitutu kuri UN ngo ifatire u Rwanda ibihano byihuse
    Arikose umuntu ararega,yatangiza agasaba ibihano,atatsinze urubanza?niba barega bashingiye kuri raporo za UN,kuki batareka abakoze iyoraporo niba ariy’ukuri,akaba aribo batanga ikirego?nonese bumvako umutekano wa Estan DRC uzaboneka aruko uRwanda rufatiwe ibihano barwifuriza?bicare bakemure ibibazo bafite birimo n’iby’impunzi ziri mukarere zahejejweyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *