Abaharabika u Rwanda ni abatuye kure yarwo: Dr Awazi uyobora diaspora y’Abanyekongo

Sangiza iyi nkuru

Dr Awazi Raymond uyobora Abanyekongo baba mu Rwanda avuga ko abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baruharabika ari abatuye kure yarwo, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu muganga ukorera bimwe mu bitaro byo mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star, yatangaje ko kuba igihugu akomokamo n’icyo atuyemo bitabanye neza, bitagomba gukuraho ubumwe bw’ababituye.

Yasobanuye ko mu Rwanda haba Abanyekongo barenga ibihumbi 100 ndetse n’abatuye mu duce twa RDC twegereye iki gihugu baba abahamya b’uko iki gihugu ari cyiza, ahubwo ngo ikibazo kiri mu batuye kure.

Ati: “Abanyekongo barenga 100,000 baba mu Rwanda. Kimwe n’Abanyekongo batuye i Goma, hafi y’iki gihugu babihamya. Mbona hari isura itandukanye n’igaragazwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageza guharabika isura y’iki gihugu. Ni ukubera ko batuye kure yacyo. Bitabaye bimeze uko, ni iki cyaba cyaratumye nkigumamo?”

Dr Awazi ahamya ko Abanyekongo baba mu Rwanda; baba abaganga, abarimu, abanyeshuri, abashoramari n’abandi bahashakira ubuzima batekanye. Ati: “Tujya mu kazi. Nkubwiye ngo sintekanye mu Rwanda naba mbeshye. Kuva amakimbirane yatangira, nta mugenzi wanjye n’umwe urakorwa no ku musatsi.”

Yasabye Abanyekongo n’Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe, bakarwanya urwango, ati: “Tubibe urukundo, turwanye urwango. Ntitwibone nk’abanzi. Umwe ntabwo yihagije, turakenerana.”

Dr Awazi akomoka muri Kalemie mu ntara ya Tanganyika. Amaze imyaka 19 mu Rwanda, kubera impamvu y’akazi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abaharabika u Rwanda ni abatuye kure yarwo: Dr Awazi uyobora diaspora y’Abanyekongo
    Arakoze Dr Swazi, niba byakunda mwamusaba gushyira icyo kiganiro mwagiranye kuri YouTube? Byaba aribyiza

    1. Abaharabika u Rwanda ni abatuye kure yarwo: Dr Awazi uyobora diaspora y’Abanyekongo
      Ni Swazi cyanga Awazi? ibyo avuga birumvikana yuko uri mu Rwanda nta kundi wavuga! Ararengera akazi ke. Ariko se niba yemera ko abanyekongo ibihumbi 100 baba mu Rwanda batekanye, yabwira iki za miliyoni nyinshi zivuga ko Urwanda rutera inkunga abababuza amahoro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *