Dr Kimararungu yari kuzakora ubukwe muri Werurwe 2023

Dr Kimararungu wari uherutse gutangaza itariki y’ubukwe yishwe

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Bilozebishambuke bishe umuganga w’Umunyamulenge, Dr Kimararungu Merci, wari uherutse kumenyesha inshuti ze n’umuryango itariki y’ubukwe bwe.

Umuryango Mahoro Peace Association uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022 watangaje ko Dr Kimararungu yiciwe mu gitero Mai Mai yagabye ku bitaro bya Bijombo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu muryango uvuga kandi abarwanyi b’uyu mutwe bakomerekeje abandi Banyamurenge babiri muri iki gitero wemeza ko nta kindi kigambiriye keretse gusiba abo muri ubu bwoko.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Dr Kimararungu yari kuzakora ubukwe n’umukunzi we witwa Gentille tariki ya 11 Werurwe 2023. Inshuti n’imiryango bari baramenyeshejwe ko ubutumire buzakurikiraho.

Dr Kimararungu yari kuzakora ubukwe muri Werurwe 2023
Dr Kimararungu yari kuzakora ubukwe muri Werurwe 2023

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Dr Kimararungu wari uherutse gutangaza itariki y’ubukwe yishwe
    Uyu muvandimwe arambabaje nukuri nukuri Imana ikwiye gutabara abanyamulenge Congo ntibakunda pe

  2. Dr Kimararungu wari uherutse gutangaza itariki y’ubukwe yishwe
    Uyu musore arambabaje vraiment United for nothing irebera tu,

  3. Dr Kimararungu wari uherutse gutangaza itariki y’ubukwe yishwe
    Ariko noneho maze kumurwa pe, aba banyangwa barica abantu nkaho ari amasazi bari kwica , nuko Imana idahaniraho nabo bagakwiriye kwicwa ijisho rigahorwa irindi.

    Rest in peace Dr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *