Umunya-Caméroun Léandre Essomba Willy Onana, yasezeye ku Bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Muri iyi mpeshyi ni bwo uyu rutahizamu yerekeje muri Simba nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Rayon Sports.
Ni imyaka yahetsemo iyi kipe ku buryo bugaragara, ibyatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.
Onana mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yabwiye Aba-Rayon ko bazamuhora ku mitima.
Ati: “Banyarwanda bakundwa duhuriye kuri ruhago, birangoye kuvuga amagambo akurikira harimo no gusezera igihugu mfata nko mu rugo ha kabiri, nabayeho ubuzima bwiza mu Rwanda, nahagiriye inshuti, abavandimwe, ndabashimira mwese kandi muzampora mu bitekerezo.”
Yakomeje agira ati: “Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinabona amagambo ahagije yo kubashimira n’umutima wanjye, mwaranyiziye, mumpa amahirwe yo kwereka Isi impano yanjye. Aha ndanashimira komite ya Rayon Sports iyobowe na perezida Jean Fidele (Uwayezu).”
“Abatoza twakoranye buri munsi kugira ngo mbe umukinnyi mwiza ndabashimira. Abakinnyi bagenzi banjye ndabakunda mwese kandi mwarakoze. ”
Léandre Onana yijeje abafana ba Rayon ko bazamuhora ku mutima kandi ko na we azahora ari umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports.
Uyu mukinnyi kandi yasabye imbabazi uwo yaba yarabangamiye wese mu gihe yamaze muri Rayon Sports, ngo kuko na we ari umuntu ushobora gukosa.


