Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kujya gushakira ubwiyunge i Doha

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bashobora guhurira i Doha mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byabo, ku buhuza bwa Qatar.

Africa Intelligence yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahurira i Doha ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Prince Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ni nyuma y’ibyumweru byinshi kiriya gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati kigerageza gushaka uko cyahuriza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo mu biganiro.

Qatar igiye kugerageza amahirwe yayo, nyuma y’uko mu minsi ishize u Bufaransa biciye muri Perezida Emmanuel Macron bwagerageje kunga u Rwanda na Congo ariko ntibigire icyo bitanga.

Ni Macron wahurije mu biganiro Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi wa Congo ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu byo impande zombi zari zasabwe ni uko u Rwanda rwahagarika ubufasha rushinjwa guha umutwe wa M23 rwakunze guhakana gufasha, hanyuma Kinshasa na yo igahagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR.

Ibyari ubuhuza bw’u Bufaransa cyakora cyo busa n’ubwakubise igihwereye, bijyanye no kuba iki gihugu mu minsi ishize cyareruye kigashinja u Rwanda gufasha M23 cyashinje gukora ubwicanyi bivugwa ko bwabereye mu gace ka Kishishe.

Ubuhuza bwa Qatar bugiye kuza mu gihe kandi umwuka mubi usa n’ukomeje kuba mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’i Kinshasa.

Leta ya Congo biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, iheruka gusaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ngo kuko umutwe wa M23 wanze kuva mu duce umaze igihe warigaruriye nk’uko wabisabwe.

Lutundula yavuze ko “RDC irasaba Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na CIRGL n’abafatanyabikora, kuzuza inshingano zabo bagafatira ibihano mu buryo bwabo, abayobozi b’u Rwanda n’abayobozi ba M23, babirengagije bakanarenga ku mategeko mpuzamahanga n’uburengazira bw’ibanze bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC.”

Byari nyuma yo gushinja u Rwanda gusuzugura iriya miryango.

Lutundula kandi mu itangazo yasohoye yatanze ubutumwa bukomeye ijambo rya Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 20 Nzeri 2022 i New York.

Icyo gihe yagize ati: “Twebwe abaturage ba Congo, twiyemeje kuri iyi nshuro gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ikiguzi byasaba cyose.”

Ni imvugo u Rwanda rwikijeho ko RDC yaba ishaka kurugabaho ibitero, nk’uko bigaragara mu itangazo Guverinoma yarwo iheruka gusohora.

Muri iri tangazo kandi, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bacancuro baheruka kwitabazwa na RDC, ivuga ko ari ikimenyetso cyeruye ko “RDC irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida Kagame na Tshisekedi baba bagiye gushakira ubwiyunge i Doha
    Nkeka ari uguta igihe kujya gushakira ubuhuza iyo bigwa mu gihe byananiye abaturanyi. Ndetse byakwitwa agasuzuguro. Gusa Qatar ifite umwihariko yuko ari inshuti y’impande zombi ikanagira ishoramari mu bihugu byombi. Inenge igaragarira buri wese nuko Qatar itazi ikibuga ikiniramo! Amayeri akoreshwa muri iriya ntambara arusha intwaro zisanzwe ubukana. Ikinyoma giherekeza ibikorwa gisa n’icyahwe intebe. Sinumva icyo umuhuza yakora mu gihe Urwanda ruhakana ko rutari muri Kongo n’ubwo ibimenyetso byose bibigaragaza! Nkeka umuti usigaye ari ibihano kuri buri wese ufasha abahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *