Kera kabaye Eritrea yakuye ibihumbi by’ingabo zayo muri Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Eritrea yamaze kuvana muri Ethiopia ingabo yari ihafite, nyuma y’igihe zifatanya n’iza kiriya gihugu mu mirwano zari zimaze imyaka ibiri zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF.

Abaturage bo mu ntara ya Tigray batangarije BBC ko kuri ubu abasirikare ba Eritrea barimo bava mu duce bagenzuraga ku bwinshi.

Uwabonye ziriya ngabo zitaha wo mu mujyi wa Adwa, yabwiye kiriya gitangazamakuru cya Leta y’u Bwongereza ko kuva ejo ku wa Gatanu yabonye imodoka nyinshi z’Igisirikare cya Eritrea zinyura muri uriya mujyi.

Yagize ati: “Abasirikare bari kuhanyura bari mu modoka nyinshi. Baragenda baririmba bafite n’amabendera kandi bamanitse ibyapa byanditseho amagambo ku modoka zabo.”

Amakuru avuga ko mu gihe Ingabo za Leta ya Eritrea zarimo zitaha, iza Ethiopia zari zikikije imihanda yo muri uriya mujyi wa Adwa.

Leta ya Ethiopia iheruka gusinyana amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba za TPLF (Tigray People’s Liberation Force (TPLF) yasize inyeshyamba zemeye gusubiza Leta intwaro ziremereye zari zifite, ariko na zo ziyisaba gucyura Ingabo z’abanyamahanga zari muri Tigray.

Undi muturage we utuye mu mujyi wa Aksum we yavuze ko imodoka zibarirwa muri za mirongo zari zitwaye abasirikare b’abanya-Eritrea ndetse n’intwaro zabo zariho zinyura muri uwo mujyi.

Ati: “Nabaze imodoka 70, ibimodoka 12 by’intambara n’izindi nyinshi. Abasirikare bari mu modoka zitandukanye. Bari guturuka muri Adwa berekeza mu mujyi wa Shire.”

Amakuru aturuka muri Eritrea na yo yemeza ko iki gihugu cyavanye ku bwinshi Ingabo zacyo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare mu ntara ya Tigray.

Mu Ugushyingo 2020 ni bwo Eritrea yari yarohereje muri Tigray abasirikare bo guha umusada Ingabo za Ethiopia zari zihanganye na TPLF.

Intambara yaguyemo ababarirwa mu bihumbi, mbere y’uko impande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *