screenshot_20230122-153234_1.jpg

Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nemeye Ezron wo mu kagari ka Marangara ho mu murenge wa Rugera w’akarere ka Nyabihu, arashinja ubuyobozi bw’akagari atuyemo gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya mu nyungu z’uwiyita umukazana we.

Nemeye ni umubyeyi wa Semasaka Jean Damascène, umuhungu we uba mu karere ka Mubende muri Uganda.

Muri 2013 Semasaka yashakanye n’uwitwa Uwamariya Solange, batangira kubana ariko mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bombi babanaga mu gikoni Nemeye yari yarabatije cyari cyubatse iwe mu rugo; icyo gihe kandi uyu musaza akaba yaranabatije isambu iri iruhande rw’aho atuye kugira ngo babone ikibatunga.

Nyuma y’igihe Semasaka yaje kuva iwabo yerekeza muri Uganda gushaka imibereho, hashize igihe Uwamariya na we aza kumusangayo atorotse ahitwaga kwa sebukwe.

BWIZA yabwiwe ko uyu mugore ava mu Rwanda ajya muri Uwanda yajyanwe n’umuturanyi w’aho yabaga [kwa sebukwe] uzwi nka Rwiyemezamirimo.

Icyo gihe Uwamariya akigera muri Uganda yaje gusubirana n’uwari umugabo we, gusa nyuma baza gutandukana. Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, barimo umwe wapfuye.

Nemeye avuga ko mu Ukuboza umwaka ushize yaje gutungurwa no kubona Uwamariya agarutse mu Rwanda, nyuma akaza kumenya amakuru y’uko yazanwe no kumutwara bwa butaka yari yaramutije we n’umugabo we.

Uyu musaza avuga ko uyu mugambi uyu mugore ari kuwufashwamo n’ubuyobozi bw’akagari ka Murangara atuyemo, hagashyirwa mu majwi Seruvugo DĂ©o usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Kazagiriza BĂ©atrice ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’Abagore muri kariya kagari cyo kimwe na Bashima Faustin ukuriye Komite y’Abunzi muri Murangara.

Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko aba bayobozi uko ari batatu bamaze gushyira umukono ku nyandiko yemeza ko ubutaka bwa Nemeye bugomba guhabwa Uwamariya.

Ni inyandiko kandi nta gihindutse uriya mugore ngo agomba gushyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, hanyuma bukayiteraho icyiswe ‘kashi (Cachet) mpuruza’ igira Uwamariya nyiri buriya butaka.

Nemeye asobanura ikibazo cye yagize ati: “Nyuma [umukazana we] yaje kugaruka ajya kwa Gitifu, agezeyo aho atamusobanuje ati ‘wabaga he, byagenze gute?’, ahubwo avugana na Bashima ngo ajye guteza Kashi mpuruza kugira ngo bamuheshe imirima.”

Uyu musaza avuga ko nta rubanza bwerekeye buriya butaka asanzwe afitiye icyangombwa yigeze aburana na Uwamariya, ibyo aheraho avuga ko ibiri gukorwa ari ukumwambura ibye ku mbaraga.

Umuturanyi wa Nemeya witwa Bizimana Celestin yabwiye BWIZA ko yabonaga Uwamariya ahinga iriya sambu, gusa akavuga niba atazi niba yari yarayihawe.

Uwamariya yemera ko ubutaka aburana atari ubwe

Umunyamakuru wa BWIZA ubwo yageraga muri Marangara yavuganye na Uwamariya Solange, ku murongo wa terefoni undi amubwira ko ari mu karere ka Rubavu.

Uyu mudamu nyuma yo kubanza kuvuga ko ntacyo yatangaza kuri kiriya kibazo, yaje kwemera ko ubutaka aburana atari ubwe, gusa avuga ko abana yabyaranye n’umuhungu wa Nemeye bagomba kubona ibibatunga.

Ati: “Nk’umunyamakuru wowe bwira ba databukwe bagire imitima ya kimuntu. Bumve ko umwuzukuru wabo agomba kubaho, ntibumve ko yapfa. Njyewe nta bushobozi bwo kuvuga ngo narera umwana ‘forever’ kandi afite iwabo.”

Uwamariya yakomeje avuga ko ibyo Nemeye yari yarahaye umuhungu we bigomba kurera abo yabyaye, gusa abajijwe niba hari ikigaragaza ko we n’umugabo we bari barahawe ubwo butaka avuga ko hari ‘kashi mpuruza’.

Ati: “Ikibyemeza kirahari na kashi mpuruza naraziteje, abo babyeyi ni babi…”.

Uwamariya kandi avuga ko inkiko zamuhaye uburenganzira kuri buriya butaka, abajijwe urukiko rwaba rwaraciye urwo rubanza ahitamo kuruca ararumira.

Cyakora cyo yavuze ko sebukwe hari kopi y’urubanza baburanye abitse, gusa iyo BWIZA yashoboye kubona n’iy’urubanza rwo muri Gicurasi 2014 yarezemo Nemeye gusarura imyaka yari yarahinze; icyo gihe abunzi bakaba barategetse uriya musaza kumuha indishyi ihwanye na Frw 32,400 yaje kwishyura.

Umwanzuro w’urwo rubanza kandi uvuga ko nyuma y’uko Nemeye yari amaze kwishyura umukazana we iyo ndishyi undi yagombaga “kumuha amahoro [mu rugo rwe].”

Umwanzuro kandi uvuga ko n’ubwo Nemeye yemeye kwishyura ariya mafaranga, yanze imikirize y’urubanza bijyanye n’uko Uwamariya ari we ubwe wari warasuye imyaka yari yarahinze, ikindi uturima yari yaramutije akaba atarigeze yemera ko yari yaratumutekesheje [we n’umugabo we].

Semasaka yasabye Umuryango we guhagarika uwari umugore we mu bintu bya se

Mu ibaruwa BWIZA ifitiye kopi, yo ku wa 24 Gicurasi 2016 Semasaka Jean Damascène yandikiye umuryango we [w’Abarihira] asaba ko Uwamariya Solange ahagarikwa mu bintu bya se.

Icyo gihe yasobanuye ko uyu wahoze ari umugore we yamusanze muri Uganda “mu buryo butazwi”, hanyuma akamujugunyira umwana bari barabyaranye mbere y’uko akomeza inzira ye.

Icyo gihe Semakasa yasabye umuryango we “guhagarika burundu Uwamariya Solange mu bintu bya data kuko atakiturerera umwana, ari njye uri kumwirerera.”

Yasabye kandi ko “ibintu bicungwe na data nka nyirabyo, inzu na yo (igikoni) igaruke mu maboko ya data kuko yari intizanyo na yo.”

Uyu mugabo mu kiganiro na BWIZA ku murongo wa terefoni, yemeye koko ko iriya baruwa ari we wayanditse.

screenshot_20230122-153234_1.jpg

Gitifu ushyirwa mu majwi avuga ko ibivugwa ari bwo yabyumva

Mu bo Nemeye yashyize mu majwi abashinja gucura umugambi wo kumutwara ibye, BWIZA yashoboye kuvuganamo na Gitifu Seruvugo Déo.

Uyu mu butumwa yahaye umunyamakuru ku rubuga rwa Whatsapp, yavuze ko ibigwa ari bwo yabyumva.

Ati: “Iyi nkuru nibwo nayumva!”

Yakomeje agira ati: “None se ko uziko Abunzi bafite ububasha bugenwa n’amategeko, ubuyobozi bugira uruhare rwo kurengaya umuturage mu bunzi gute? Arengaye se procĂ©dures (inzira) zo kurenganurwa ntizizwi? Mumugire inama, kuko abunzi cyangwa njye nk’umuyobozi iyo dukoze amakosa tugira aho turegwa tukabazwa cyangwa tukaryozwa ibitagenze neza tubigizemo uruhare.”

Yunzemo ati: “Ikindi, ukuriye abunzi ntafata icyemezo wenyine, CNF (ukuriye abagore) uvugwa ni mushiki wa Nemeye Heslon, byongeye nta myanzuro yabo ndarangiza ngo ahereho avuga ibyo. Ubwo namurenganije nte?”

“Keretse niba umuntu aje kuturegera tukakira ikirego kigasuzumwa n’urwego bireba twaba turenganije uregwa kuko twakiye ikirego? Yewe ntibyiroshye!”

Meya wa Nyabihu yemeye gukurikirana ikibazo

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye BWIZA ko kiriya kibazo nta cyo azi, gusa yiyemeza kugikurikirana.

Yagize ati: “Ibyo aribyo byose icyo kibazo ntabwo nari nkizi, nka gutyo mukitumenyesheje icyo umuntu akwiye gukora ni ukumenya uko ikibazo giteye, ariko urengana agomba kurenganurwa.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya
    Nonese icyangombwa cy’ubwobutaka kirimumazina yande?nonese sebukwe niwe utanga indezo y’umwuzukuru?numva byakemurwa nuwo babyaranye,umusaza akarenganurwa!

    1. Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya
      Cyane rwose umusaza narenganurwe kandi uwomukobwa bigaragarako azi Aho umugabowe ari ?namusange abariwe ahata ibibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *