Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yageze muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi.
Indege ya Lavrov yageze ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika y’Epfo mu masaha y’igitondo, bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga guhura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, mu murwa mukuru, Pretoria.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abarusiya TASS, byateganyijwe ko aba baminisituri baganira ku myiteguro y’inama ya kabiri izahuza u Burusiya n’umugabane wa Afurika iteganyijwe ku ya 26 kugeza ku ya 29 Nyakanga mu mugi wa St. Petersburg mu Burusiya.
Iki kinyamakuru cyavuze ko kandi bari kuganira ku muryango uhuza ibihugu birimo: Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa ndetse na Afurika y’Epfo, BRICS.
BRICS ni umuryango w’ibihugu bifite iterambere ryihuta muri ibi bihe. Muri uyu mwaka Afurika y’Epfo ni yo iwuyoboye.
Byatangajwe ko kandi bari kuganira ku zindi ngingo mpuzamahanga harimo ikibazo cya Ukraine, dore ko Afurika y’Epfo yatangaje ko nta ruhande ibogamiyeho. Ndetse bari no kuganira ku bibazo byugarije ibihugu byombi.
Ni mu gihe kandi Minisiteri y’ingabo ya Afurika y’Epfo yatangaje imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi ihuriweho n’ingabo z’u Burusiya, n’iz’ u Bushinwa izaba mu kwezi gutaha.
Ibiro ntaramakuru by’ u Burusiya TASS kandi byatangaje ko ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwitwaje intwaro nshya zo mu bwoko bwa hypersonic na cruise buzitabira iyo myitozo.
Uruzinduko rwa Minisitiri Sergei Lavrov ni urwa kabiri muri Afurika mu mezi atarenze atandatu. Lavrov na mugenzi we Naledi Pandor baherukaga guhura mu nama ya 77 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye.
Nyuma ya Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rwe, biteganyijwe ko Lavrov azasura na Eswatini, Botswana, na Angola mbere y’uko mu kwezi kwa kabiri ajya muri Tunisia, Mauritania, Algeria, na Morocco.


