U Rwanda rwanenze Samantha Power waruhaye umukoro kubera urupfu rwa Ntwali

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yanenze munyamerikakazi Samantha Power, nyuma yo kuyisaba kwemera ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko abakomeje ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ku rupfu rwa Ntwali ntacyo byamara.

Yagize ati: “Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto muri uku kwezi. Buri rupfu ni igihombo gikomeye. Umushoferi wagize uruhare mu rupfu [rwa Ntwali] yatawe muri yombi kandi azagezwa mu rukiko. Umumotari we ari koroherwa mu bitaro. Ibindi bihuha ntacyo byafasha. Reka abashinzwe iperereza ku mpanuka bakore akazi kabo.”

Samantha Power usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), yari yasabye Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Ntwali John Williams.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Nababajwe cyane kandi mpangayikishwa n’urupfu rwa John Williams Ntwali, umunyamakuru wigenga w’umunyamurava kandi wubashywe uri muri bake basigaye mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda igomba kwemera ko habaho iperereza ryigenga, ryizewe ku byerekeye urupfu rwe.”

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo Ntwali wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles yapfuye, gusa inkuru y’urupfu rwe imenyekana nyuma y’iminsi ibiri.

Byatangajwe ko uyu munyamakuru wari ubirambyemo yazize impanuka y’imodoka.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.

SSP Irere yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *