Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Rivers United wasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yandikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) iyisaba ko imikino yari kuzahuza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Rivers United yo muri Nigeriya muri uku kwezi kwa Mata yasubikwa kubera impamvu z’ibihe by’icyunamo abanyarwanda bazaba barimo, CAF yemeje ko iyi mikino isubikwa ikazasubukurwa nyuma y’icyunamo.
Ni nyuma kandi y’uko ikipe ya Rayon Sports itomboye Rivers United yo muri Nigeria nk’ikipe bizahura muri 1/16 cy’irushanwa rya Caf Confederation Cup, aho umukino umwe wari uteganyijwe mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa kane, umukino wo kwishyura ukazaba mu cyumweru cya kabiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe kandi u Rwanda rwinjira mu bihe byo kwibuka Abatutsi bazize jenoside yo muri Mata 1994, iyi gahunda ikaba isanzwe itangira ku itariki ya 7 bityo iyi mikino ikaba yazabasha kubangamira ibi bihe kuko Abanyarwanda baba bari mu myiteguro.
Ubutumwa bwaturutse muri CAF kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, bwavugaga ko na bob aha agaciro ndetse bakubaha gahunda ya leta y’u Rwanda yo gusubiza agaciro abazize Jenoside yo mu 1994, bityo imikino yari iteganyijwe mu byumweru 2 bibanza ukwezi gutaha, ikaba yarimuriwe hagati y’itariki ya 15 na 23 za kuriya kwezi.
Umukino wa mbere uzakinirwa i Port Harcourt hagati y’itariki yaa 15-16, naho uwo kwishyura ubere i Kigali ku itariki ya 22.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe ya Rayon Sport yakomeje muri iri rushanwa nyuma y’uko ikipe ya Mali, Onze Createurs byagombaga guhura yahagaritswe mu irushanwa mu minsi ishize, naho Rivers United ya Nigeria ikaba yarakomeje nyuma yo gutsinda El-Merreikh ya Sudani 4-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe mu mukino wabanje yari yayitsinze 3-0.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *