Lt. Gen Ndima aravuga ko hari kajugujugu ya RDF imaze iminsi igwa muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima Kongba, yaguriye imbibi ibirego Congo Kinshasa imaze igihe ishyira ku Rwanda; avuga ko hari kajugujugu y’Igisirikare cyarwo (RDF) imaze igihe igwa ku butaka bwa RDC.

Lt. Gen Ndima yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru cyitwa LES COULISSES.

Muri iki kiganiro Ndima yashinje Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’inyeshyamba za M23 kuba zirimo kugenzura amarembo yose yinjira mujyi wa Goma, ku buryo abawutuye bakomeje kugorwa n’ubuzima.

Mu minsi ishize umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kuva mu birindiro bya Kibumba na Rumangabo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022.

Lt. Gen Ndima cyakora cyo yavuze ko izi nyeshyamba zitigeze ziva muri turiya duce nk’uko zabitangaje, ngo kuko zo na RDF ashinja kuzifasha ku rugamba bakiri i Kibumba.

Yagize ati: “M23 kuva muri Kibumba na Rumangabo byari ukujijisha gusa. Habayeho kubyamamaza kwinshi kugira ngo bimenyekane hanze [y’igihugu]. RDF/M23 ntabwo yigeze igenda. Mu by’ukuri nta gusubira inyuma kwabayeho.”

Guverineri Ndima kandi avuga ko uretse kuba M23 na RDF batarigeze bava i Kibumba na Rumangabo, ibikorwa byabo muri RDC bigikomeje.

Yavuze ko n’ikimenyimenyi hari kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda imaze kugwa ku butaka bwa Congo Kinshasa inshuro ebyiri.

Ati: “Magingo aya RDF iri gukoranira inama nyinshi na M23 i Katale. Kajugujugu yo mu Rwanda yaguye [ku butaka bwa RDC] inshuro ebyiri. RDF yabitse ibikoresho muri Katale. Ibi ni ikimenyetso cy’imyiteguro y’ibitero. MONUSCO irabibona ariko iracyacecetse. Urebye ibintu biracyateye ubwoba.”

Ku bwa Lieutenant GĂ©nĂ©ral Constant Ndima, ngo Congo Kinshasa igomba “yiteguye intambara yatangijweho n’u Rwanda.”

Yavuze ko ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe yasuraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi ishize, yahuye n’abayobozi batandukanye b’Ingabo ziri ku rugamba, akabaha “amabwiriza akomeye”.

Yavuze ko ku rugamba ngo Ingabo za Congo zakubise umwanzi incuro, bikaba ngombwa ko ajya kwihisha muri Parike ya Virunga.

Uyu musirikare yunze mu rya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, ashimangira ko umwanzi wa RDC ari “ubutegetsi buyobowe na [Perezida] Paul Kagame.”

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Lt. Gen Ndima aravuga ko hari kajugujugu ya RDF imaze iminsi igwa muri RDC
    Hanyuma se niba yarabonye iyo ndege ya RDF ko atayirashe ???

  2. Lt. Gen Ndima aravuga ko hari kajugujugu ya RDF imaze iminsi igwa muri RDC
    kuki se mutayireze?ubwo se tubifate ko ari ubugiraneza mwagize?Ibinyoma byanyu rero nimushaka mujye mubireka, M23 ni abanyekongo mureke babakubite ubundi mwumnve uko mubaye naho ibyo muhimba byose birabareba. ngo ihaguye 3, ahhaaa nakumiro cyokora muzi kubeshya ibyo bintu ntibibaho pe ntabwo RDF yabikora kuko ntishotorana, ntiyanduranya, nzi neza ko itabikora, noneho se muba mubishyura?Tubifate gutyo?muri injinji gusa mwese abayobozi ba congo muzi kwica abaturage gusa.mwababeshyi mwe.

  3. Lt. Gen Ndima aravuga ko hari kajugujugu ya RDF imaze iminsi igwa muri RDC
    NIFITIYE AGAHANGA GATO, RWANDA KARINDE URUGUMA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *