Igisubizo cy’u Rwanda ku banye-Congo bivovotera kuzarutera bagafata Kigali

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasubije abanye-Congo bamaze igihe bikomanga ku gatuza bavuga ko bagomba kurutera bakagarukira i Kigali, ibabwira ko uko bazaza ari ko bazakirwa.

Abanye-Congo kuva umwuka mubi watangira kuza hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda, bakunze kugaragaza ko bifuza ko Congo yatera u Rwanda; ibyo banamaze igihe bashishikariza Ingabo z’Igihugu cyabo.

Ni umugambi warushijeho gufata indi ntera mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yavogeraga ikirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Nyuma y’ubwo bushotoranyi ku mbuga nkoranyambaga bikomanze ku gatuza bavuga ko indege yabo ‘yari yasuye u Rwanda’, ndetse “ubutaha nihindukira izagera i Kigali.”

Ku bw’abanye-Congo, “kuza i Kigali bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame” ni byo bizatuma igihugu cyabo kigira amahoro.

Umugambi wo kuba Congo yanatera u Rwanda igafata Kigali wanigeze gukomozwaho na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, ubwo mu mwaka ushize yaganiraga n’urubyiruko rusaga 200 rwo hirya no hino muri Congo.

Icyo gihe Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bigobotore ubutegetsi bwa Perezida Kagame ahamya ko ari we mwanzi igihugu cye gifite.

Ati: “Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

“Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe yasuraga Ingabo ayoboye muri Kivu y’Amajyaruguru, na we yagaragaje ko Ingabo akuriye nizitera u Rwanda zitazafata Gisenyi cyangwa Ruhengeri, ko ahubwo “zizaturiza i Kigali”.

Ni Tshiwewe muri Kamena umwaka ushize ubwo yari akuriye umutwe w’abasirikare barinda Tshisekedi, wagaragaye ari kumwe na bo basaba Perezida wa Congo kubaha intwaro bagatera u Rwanda.

Bati: “Fatshi (nk’uko Tshisekedi bakunda kumwita), duhe intwaro ubundi tujye mu Rwanda kurangizanya na bo. Duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda tubice, turangize intambara.”

Abanye-Congo uko bazaza i Kigali ni ko bazakirwa

Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yitabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko atanga ibisobanuro by’uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo wifashe.

Abadepite bamubajije icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe ibyo abanye-Congo bamaze igihe bigamba baba babikoze, asubiza ko uko bazaza ari ko bazakirwa.

Ati: “Kuvuga ko bagiye kwihorera, ibyo bavuze byo hashize iminsi bavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, bakagira bate, ibyo tuzabireba. Ubwo nibaza bazakirwa uko bazaba baje.”

Biruta yasobanuye ko ibyo Tshisekedi yavuze bishimangira ibyo u Rwanda rumaze iminsi rwerekana, by’uko Congo ishaka guhungabanya umutekano warwo yifashishije imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Yavuze ko Tshisekedi avuga biriya “yemeje imikoranire ya Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyarwanda irimo FDLR.”

Yunzemo ati: “Sinzi ikindi kimenyetso amahanga akeneye ngo abashe kubwira Guverinoma ya RDC ibyo ikwiriye gukora.”

Minisitiri Vincent Biruta cyakora cyo yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo mu gihe cyose rwashozwaho intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *