Ku wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hazenguruka amashusho y’umusore wagaragaye yapfukamiye umukobwa yasabaga ko yamwemerera akamwambika impeta, gusa undi abitera ishoti rubanda barora.
Byabereye rwagati mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Free Zone.
Ni amashusho kugeza ubu agikwirakwizwa cyane kuri Twitter no kuri Whatsapp, aho abenshi mu bakoresha izi mbuga bahuriza ku gushinja uriya musore kuba nyirabayazana w’ibyamubayeho.
Mu gihe nyamara nyamusore akomeje guhabwa urw’amenyo na rubanda bari batekereje ko ibyabaye ari ukuri, nyirubwite yasobanuye ko ibyabaye byari ‘agatwiko’.
Uyu musore mu busanzwe yitwa Bayubahe Jean Lionel usanzwe uzwi muri sinema nyarwanda nka Animateur; inkumi bari kumwe ikaba yitwa Umulisa Nelly.
Muri aya mashusho Bayubahe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze agaragara we na Umulisa bagerana ahazwi nka Car Free Zone mu mujyi wa Kigali, hanyuma nyamusore akaza gushinga ivi asaba uriya mukobwa ko yamwemerera akamwambika impeta.
Bayubahe mu rurimi rw’Icyongereza yumvikana yingiga umukobwa cyane amubwira ati:”Vuga uti yego”, gusa undi akaza kwinangira amubwira ko ibyo kujya kumwambikira impeta rwagati muri Kigali ntabyo bigeze bavugana.
Umulisa kandi yumvikana asaba uriya musore ati: “Haguruka tugende uri kunteza abantu, cyangwa ngusige aha nigendere!”
Bijyanye no kuba umusore yanga guhaguruka, biba ngombwa ko umukobwa yigendera umdi agasigara yubitse umutwe mu maso y’abanya-Kigali.
Bayubahe avuga ko yakoze biriya mu rwego rwo kugira ubutumwa aha abatuye Isi.
Aganira na Inyarwanda yagize ati: “Nifuje kwibutsa abantu kugira ubumuntu kandi no guha umukoro abategura kubana gutekereza kure.”
Uyu musore yagarutse ku buryo abantu ba none barajwe ishinga no guhererekana amashusho batitaye ku kababaro k’abantu bayagaragaramo.
Yatanze urugero ko ubwo abantu babonaga ko umukobwa amwanze, nta wifuje kumwegera ngo amukomeze ahubwo bose bamusekaga bamufata amashusho.
Ibi yabihereyeho avuga ko abantu bakwiye kujya batekereza kure no ku byo bahererekanya, kuko “ushobora gusanga akantu gato ukoze gahura n’agahinda afite akaba yakwiyahura.”
Bayubahe kandi avuga ko abantu bakwiye kujya batekereza kure, mbere yo gukorera ikintu umuntu ukabanza gutekereza abaye ari wowe bibayeho uko byagenda, ibyo akaba asanga byarushaho gutuma isi irushaho kuba nziza.
Uyu musore avuga ko yanejejwe no “kuba icyo yifuza cy’uko amashusho aheherekanwa cyane cyagezweho”, kugira ngo abone uko atanga ubu butumwa kandi bubashe kugera kure.
Bayubahe yanagiriye inama abasore, avuga ko atari ugupfa gupfukama aho ubonye no gushakana n’uwo ubonye, ahubwo ko ukwiriye kubanza kureba kure, mbere yo gusaba rubanda “kudashungerana mu kaga ndetse no gufatana mu mugongo aho umwe agize intege nke.”


2 Responses
Kigali: Umusore wagaragaye atera ivi bakamubenga yahishuye icyari kibyihishe inyuma
Ibi nawe Bayubahe byakweretse ko muriyisi ntarukundo cg impuhwe bikibaho nawe byagakwiye kuguha isomo nyine ntawakwegera ngo uhuye nikibazo ngo aguhumurize ahubwo aguteza isi ngo ikubone wese nuko iyi yiyi minsi imeze ntarukundo.
Kigali: Umusore wagaragaye atera ivi bakamubenga yahishuye icyari kibyihishe inyuma
Gushungera, gufotora amafoto no kuyahererekanya aho gutabara, ni byo bigezweho. Indangagaciro zarakendeye ariko ngo tirashaka bonheur nyamara tutabigiramo uruhare. Ibyo tubiba ni byo tuzasarura.