Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, mu majwi yagiye hanze yumvikanye yaka numéro ya terefoni ya Général Pacifique Ntawunguka alias Omega uyobora umutwe wa FDLR, kugira ngo amusabe umusada wo guhangana na M23.
Amajwi yagiye hanze ni ay’ikiganiro Tshisekedi yagiranye na Général de Brigade Mugabo Hassan uyoboye Ingabo za Congo (FARDC) zimaze iminsi zirwanira mu gace ka Kitshanga.
Ni ikiganiro cyabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira burundu umujyi wa Kitshanga.
Icyo gihe Tshisekedi wari i Dakar muri Sénégal aho yari yitabiriye inama yiga ku buhinzi, yahamagaye kuri terefoni Gen. Mugabo amubaza icyabuze kugira ngo Kitshanga ijye mu maboko y’umwanzi.
Uyu musirikare yumvikana asubiza Umukuru w’Igihugu cya Congo ko mu byabakomye mu nkokora harimo “renfort [umusada] yabaye nke” ku buryo iminsi ibaye ine barayisabye bakayibura, ikindi akavuga ko ibikoresho bya gisirikare ndetse n’amasasu yazibanye nke.
Gen. Mugabo Hassan kandi yagejeje kuri Tshisekedi ikibazo cy’uko Ingabo ziri ku rugamba zitabona ibyo kurya.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye mu rurimi rw’iringara, Tshisekedi yumvikana abaza Mugabo aho Gen. Omega uyobora FDLR aherereye, undi akamusubiza ko atahazi.
Ni ibituma Tshisekedi amusaba kumushakira numéro ya terefoni ye akaza kuyimuha, ibyo Gen. Mugabo yamusezeranyije gukora bitarenze iminota 30.
Muri iki kiganiro Tshisekedi yumvikana abaza: Wigeze uvugana na Gen. Omega? Ari hehe?
– Gen. Mugabo: Naramuvugishije nyakubahwa. Naguha numéro ye, cyangwa muhe iyawe?
-Tshisekedi: Umpe iye, nkeneye kuvugana na we.
-Gen Mugabo: [Omega] ahora ahinduka nyakubahwa. Namuha iyawe?
-Tshisekedi: Oya, mpa iye bitarenze iminota ibiri.
Tshisekedi uretse gusaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega, yumvikana anaha itegeko Mugabo ry’uko we n’Ingabo ayoboye bagomba gukora ‘contre-attaque’ bakizubiza Umujyi wa Kitshanga bitarenze umunsi umwe.
Uyu musirikare yumvikana asezeranya Perezida wa Congo Kinshasa y’uko bari kwisuganya kugira ngo batangize bundi bushya urugamba rwo kwambura M23 Kitshanga imaze iminsi ibiri igenzura.
Perezida Tshisekedi yumvikanye ashakisha numéro ya Gen Ntawunguka, nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Ingabo za Congo Kinshasa zikorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ibyo rugaragaza nka nyirabayazana y’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ni imikoranire yanashimangiwe na raporo y’impuguke za Loni, gusa abategetsi ba Congo Kinshasa bamaze igihe bahakana gukorana n’uriya mutwe.

11 Responses
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Bwiza.com aya makuru muvuze niyo koko??? Ni iki cyemeza ko ariyo?
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Cyakora ubugoryi bw’abakongomani burashimijije cyane! ibaze perezida w’ibitama arimo gusaba abajenosideri umusada kdi afite abarusiya barenga 300 n’abafaransa barenga 400.
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Iyo Yaba Ari pegasus x?
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Ndabona igisiga aruko Congo zagaba ibitero ku Rwanda ikoranye na fdlr urwanda mube baso kuko ntagisigaye rwose niba president abaka musada nigihamya kobakorana 100% ,gusa mutabarize nabatutsi ba Congo turashize pe
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Turarya kurwana nabo bagizi ba nabi vuba cyane
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Aharimugirangogufata gitshanga arugufata kongoyose!mwitonde tuzabarasa urwandanarwotugombakururasa vubaha.
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Hhhhhhhhhh munaniwe m23 muzigabiza RDF ushak’urupfu asom’impyisi. muramenye mutazakora ku mannyo y’ingwe mukabon’akaga!
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Oya namwe mwitubeshya. Umva, bibaye aribyo, byakwinjira mu mateka y’ISI, aho umuperezida uyoboye igihugu kingana kuriya, gifite ubukungu bungana kuriya, maze akiyambaza INYESHYAMBA zishinjwa genoside yakorewe abututsi mu RWANDA. Mushake gihamya, ibimenyetso ntakuka maze natwe duhangane n’amahanga atiza umurundi iyi mikoranire. URANYUMVIRA KWERI? Ko se avuga ngo ni ingegera zitagifite icyo zimaze, ngo ntacyo zatwara u RWANDA, arabashakaho iki kandi. MBEGA!!!!!!!
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
chisekedi aribeshya kurwatubyaye aratira umusadakuri fdlr arabajenosideri bahageramurwagasabose kirazi bakoze ibara congonayo ntabwoba iteye turiyizeye oyeee RDF INKOTANYI
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
kongo iribeshya cyane ntacyo yakora kurwanda nubwo bitwaza interahamwe ariko baribeshya rwose fdr se yitwaza ayobewe ko RDF YAYIRUKANYE KUMANYWA YIHANGU
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
ariko ye!!! interahamwe muzi kwibagirwa koko!! amaraso mwasize mumennye ntawakwemera ko mugaruka kumena ayandi cyangwa ngo mwongere guhagarara hejuru yabantu mutema amajosi yabo abandi mubata mumisarane!!! ubu dufite ubuyobozi bwiza butavangura burangajwe imbere nanyakubahwa Paul Kagame yokabyara kandi nubundi yaratubya umunsi yatwamburaga imihoro yabicanyi natwe rero tuzasaba Imana imufashe kurwanya abo bicanyi bogahera muri kongo.