Pakistan: Igisasu cyari giteze mu musigiti cyahitanye abantu hafi 20

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, igisasu cyaturikiye mu musigiti cyahitanye nibura abari barimo gusenga 19 abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Peshawar uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan, kandi benshi mu bapfuye ni abapolisi bari bateraniye mu masengesho ya buri munsi .

Polisi ivuga ko uyu musigiti wari hafi y’ibiro by’abapolisi, kandi hari abantu bagera kuri 260 igihe igisasu cyaturikaga nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

“Byabaye mu masengesho. Inyubako y’amagorofa abiri yaguye. ”

Mu magambo ye, Mohammad Asim, umuvugizi w’ibitaro bya Lady Reading byo muri uyu mujyi, yagize ati: “Twakiriye 19 bapfuye n’abandi barenga 90 bakomeretse biturutse ku iturika kuri polisi ya Peshawar.” “Abandi benshi bamerewe nabi.”

Nk’uko abapolisi babitangaza ngo hari abantu benshi baheze mu matongo.

Amashusho yatanzwe na televiziyo ya leta (PTV) yerekanaga abapolisi n’abaturage bihutira gukuraho ibisigazwa no gutwara abantu bakomeretse ku bitugu.

Soma Izindi Nkuru