Aba ni abasifuzi bayoboye uyu mukino na ba kapiteni b'amakipe yombi

Gen. Kabarebe, Gen. Kazura na Maj. Gen. Murasira bahaye umugisha umukino wa nyuma w’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Abarimo General James Kabarebe, Jean Bosco Kazura na Minisitiri w’ingabo, Albert Murasira, bahaye umugisha umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru w’ingabo z’u Rwanda.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’akarere ka Bugesera kuri uyu wa 31 Mutarama 2023, uhuza abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu, RG (Republican Guard) n’izo mu mutwe ushinzwe ibikorwa byiharye bya gisirikare, SOF (Special Operation Forces).

Muri uyu mukino wari uryoheye ijisho kandi witabiriwe n’abafana benshi, barimo abasirikare n’abasivili, ikipe ya RG yatsinze SOF ibitego 2-1, inahita yegukana igikombe yari imaze amezi atatu ihatanira.

Nyuma y’umukino, hatanzwe imidali n’ibihembo ku basirikare bakorera mu mitwe itandukanye bitwaye neza mu marushanwa atandukanye. Igihembo nyamukuru ni icyahataniwe kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.

Amarushanwa yahataniwe ni: Football, Volleyball, Handball, Athletic ndetse n’ubwo kurasa hifashishijwe imbunda ya AK-47 na pisitoli. Abasirikare bayitabiriye ni abo muri: Military Police, Mechanized Brigade, RG, General Headquarters kugeza ku mutwe muto ubarizwa muri RDF.

General Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. Kazura usanzwe ari Umugaba Mukuru, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage usanzwe ari Umugaba w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, ni bo batanze ibihembo.

Perezida wa FERWAFA yanatanze ibihembo bye bwite by’imipira y’amaguru, abiha abasirikare bitwaye neza ndetse n’abakuru barimo Gen. Kabarebe na Kazura.

Aba ni abasifuzi bayoboye uyu mukino na ba kapiteni b'amakipe yombi
Aba ni abasifuzi bayoboye uyu mukino na ba kapiteni b’amakipe yombi

Ku ntebe y'abasimbura
Ku ntebe y’abasimbura

Aha umukino wari wamaze gutangira, abafana benshi bakurikira
Aha umukino wari wamaze gutangira, abafana benshi bakurikira

Umukinnyi wa RG yari agiye gutera 'coup franc'
Umukinnyi wa RG yari agiye gutera ‘coup franc’

Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro
Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro

Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro
Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro

Morale yari ku rwego rwo hejuru mu bafana b'ikipe ya RG
Morale yari ku rwego rwo hejuru mu bafana b’ikipe ya RG

Amakipe yombi yari ahanzwe amaso, buri mufana ategereje ko iye itsinda
Amakipe yombi yari ahanzwe amaso, buri mufana ategereje ko iye itsinda

Ikipe ya RG yitwaye neza cyane mu gice cya mbere cy'umukino
Ikipe ya RG yitwaye neza cyane mu gice cya mbere cy’umukino

No mu basirikare bakuru, ibyishimo byahasesekaye
No mu basirikare bakuru, ibyishimo byahasesekaye

Ikipe ya SOF yitwaye neza mu gice cya kabiri, kuko ni bwo yishyuye igitego kimwe
Ikipe ya SOF yitwaye neza mu gice cya kabiri, kuko ni bwo yishyuye igitego kimwe

Nyuma yo gutsinda umukino, RG bateruye umukinnyi wabo
Nyuma yo gutsinda umukino, RG bateruye umukinnyi wabo

Minisitiri Rosemary Mbabazi mu ifoto hamwe n'ikipe ya SOF
Minisitiri Rosemary Mbabazi mu ifoto hamwe n’ikipe ya SOF

Mbere y'umukino, abasirikare ba RG berekeza ku kibuga
Mbere y’umukino, abasirikare ba RG berekeza ku kibuga

img-20230131-wa0113.jpg
img-20230131-wa0112.jpg
Mu myanya y'icyubahiro
Mu myanya y’icyubahiro

img-20230131-wa0109.jpg
Umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt Ian Kagame abarizwa muri RG
Umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt Ian Kagame abarizwa muri RG

Akanyamuneza mu maso ya buri musirikare
Akanyamuneza mu maso ya buri musirikare

img-20230131-wa0106.jpg
Muri RG, indirimbo zabo zari iz'ubutsinzi gusa
Muri RG, indirimbo zabo zari iz’ubutsinzi gusa

img-20230131-wa0077.jpg
Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage yambika imidali abasirikare bitwaye neza
Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage yambika imidali abasirikare bitwaye neza

Abasirikare bo muri Military Police bari mu bahawe ibihembo
Abasirikare bo muri Military Police bari mu bahawe ibihembo

img-20230131-wa0079.jpg
Hatanzwe ibikombe bitandukanye
Hatanzwe ibikombe bitandukanye

Iki ni igikombe cyahawe ikipe ya RG
Iki ni igikombe cyahawe ikipe ya RG

Minisitiri w'Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira
Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira

Minisitiri Rosemary Mbabazi aganiriza abasirikare
Minisitiri Rosemary Mbabazi aganiriza abasirikare

Perezida wa FERWAFA aha Maj. Gen. Murasira umupira wo gukina
Perezida wa FERWAFA aha Maj. Gen. Murasira umupira wo gukina

Gen. Kazura na we yahawe umupira wo gukina
Gen. Kazura na we yahawe umupira wo gukina

Perezida wa FERWAFA aha Gen. Kabarebe umupira
Perezida wa FERWAFA aha Gen. Kabarebe umupira

Ikipe ya RG yahawe igihembo cy'imipira itatu
Ikipe ya RG yahawe igihembo cy’imipira itatu

img-20230131-wa0089.jpg
img-20230131-wa0090.jpg
Uyu musirikare wifotoje na Gen. Kazura ari mu bitwaye neza mu mukino wo kwiruka
Uyu musirikare wifotoje na Gen. Kazura ari mu bitwaye neza mu mukino wo kwiruka

Ikipe yitwaye neza muri Basketball yahawe iki gikombe
Ikipe yitwaye neza muri Basketball yahawe iki gikombe

Gen. Kazura ni we wayihaye iki gikombe
Gen. Kazura ni we wayihaye iki gikombe

img-20230131-wa0095.jpg
Gen. Kabarebe yahaye Military Police igikombe yegukanye
Gen. Kabarebe yahaye Military Police igikombe yegukanye

Gen. Kabarebe yambika abasirikare b'indashyikirwa imidali
Gen. Kabarebe yambika abasirikare b’indashyikirwa imidali

img-20230131-wa0098.jpg
Indamukanyo y'icyubahiro y'umusirikare mu gihe ahuye n'undi umukuriye
Indamukanyo y’icyubahiro y’umusirikare mu gihe ahuye n’undi umukuriye

img-20230131-wa0100.jpg
Abasirikare b'igitsina gore batekerejweho cyane muri aya marushanwa
Abasirikare b’igitsina gore batekerejweho cyane muri aya marushanwa

Maj. Gen. Murasira yari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya marushanwa
Maj. Gen. Murasira yari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya marushanwa

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *