Imiti mu bitaro byo muri Uganda ikomeje kuba ingume

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’imiti idahagije mu bitaro byo muri Uganda cyongeye gutuma Abagande barembera mu ngo, binahagurutsa inzego zose.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda bwerekanye ko ibigo nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, cyane ibihereye mu byaro, ububiko bw’imiti burimo ubusa.

Ibyo biri gusunikira abarwanyi kujya kugura imiti mu mavuriro yigenga gusa ikibazo ikaba ihenze.

Ikibazo cy’imiti cyiganje cyane ku bitaro by’uturere ndetse n’ibigonderabuzima. Bitanganzwa ko imiti yabaye ingorabahizi ari imiti ya marariya ndetse n’inkororo.

Mu cyumweru gishize Umuvunyi Mukuru, Beti Kamya ubwo yari muri Ankole, yatangaje ko iki kibazo cyamugezeho.

Halison Kagure, umuvugizi w’ibitaro by’akarere ka Mbarara, yatangaje ko imiti iva mu kigo cy’igihugu kibika imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi (National Medical Stores) ko kandi ntacyo bakora ngo bohereze imiti.

Nyamara ku ruhande rw’iki kigo, cyavuze ko inziti ari amafaranga adahagize yateganyijwe mu ngengo y’imari muri uyu mwaka.

Sheila Nduhukire, umuvugizi w’iki kigo yatangaje ko “gutinda kugeza imiti ku mavuriro, ahanini byatewe no kutishyura amafaranga ku gihe.”

Yagize Ati: “Ibi bibazo byagejejwe kuri Minisiteri bireba, harimo iy’imari, iy’iterambere ndetse na Minisiteri y’ubuzima. Turizera ko bizakemuka vuba kugira ngo dukomeze gutanga imiti nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere.”

Nyamara n’ubwo bimeze bitya, n’ubundi raporo yo mu mwaka w’2015 yakozwe n’ishami rishinzwe gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’ingengo y’imari muri iki gihugu yerekanye ko 90 ku ijana by’ibigonderabuzima bidatanga ubuvuzi uko byateganyijwe.

Minisiteri y’ubuzima, ishami ryishinzwe imiti muri 2015 ryerekanye ko igihugu gihura n’ibura ry’imiti y’ingenzi mu bigonderabuzima bya Leta.

Raporo yayo yerekanaga ko imiti y’ingenzi nk’imiti y’Igituntu, iya Malariya, hamwe n’inkingo z’iseru zitaboneka byoroshye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *