Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i Dakar mu gihugu cya Sénégal, aho yitabiriye inama yiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Léopold Sédar Senghol i Dakar, yakirwa na mugenzi we Macky Sall uyobora Sénégal.
Inama yitabiriye iritabirwa n’abafatanyabikorwa b’ibanze b’umugabane wa Afurika, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abikorera, ibigo by’imari, abashoramari bo mu bigo bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri, barimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Mohamed Bazoum wa Niger cyo kimwe na Fauré Gnassingbé wa Togo.
Mu biyitezwemo harimo kuba abakuru b’ibihugu bayitabiriye bazahurira ku meza bakagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo byerekeye imishinga y’ibikorwaremezo yihariye.
Afurika isanzwe ifite imishinga 69 igamije kugeza ku bayituye ibikorwa remezo birimo amazi, ingufu, iby’ubwubatsi ndetse n’ubwikorezi; ikaba ifite agaciro k’abarirwa muri $ miliyoni 160.


